Rwamagana: Habonetse imibiri itatu y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Munsi y’umuhanda uvuye ku Karere ka Rwamagana, habonetse imibiri ine y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi mibiri yahabonetse ubwo abakozi ba Wasac, bacukuraga umuyoboro w’amazi witezweho guha amazi meza abaturage bo mu midugudu ya Plage na Kavura, yari imaze igihe idafite amazi meza kuko ibikorwa byo gukora umuhanda byangije imiyoboro yaho.

Munyarukundo Ildephonse wacukuraga ahabonetse iyi mibiri, yabwiye IGIHE ko yayibonye muri santimetero nke.

Ati" Nari ndi gucukura nk’uko bisanzwe nshinze ipiki mu butaka mba nzamuyemo amagufa nitegereje neza nsanga ni ay’umuntu, nuko mbibwira gapita wanjye nawe ahamagara abayobozi bo ku Kagari, babimenyesha n’izindi nzego. Mu bigaragara ntabwo iyi mibiri yari iri kure kuko nta na metero irimo uvuye ku butaka bwo hejuru."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro Hanyurwimfura Egide, yabwiye IGIHE ko bagiye kubanza gushakisha imiryango yabo bakabona kubashyingura mu cyubahiro.

Ati "Bacukuraga umuferege w’amazi hanyuma bagera ku mibiri niko kuza dufatanya nabo kuyikuramo, ikigiye gukorwa rero ni ukubanza gushakisha amakuru tukamenya niba hari abavandimwe babo ba hafi bari hahari ubundi tugafatanya na bo tukabashyingura mu cyubahiro."

Abaturage bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi aha hakuwe imibiri ngo hari bariyeri ikomeye cyane yaririho interahmwe ndetse n’abajandarume, bakaba bavuga ko uretse abangaba bahabonetse bakeka ko hari n’abandi benshi.

Iyi mibiri yabonetse yahise ijyanwa ku biro by’Akagari ka Nyagasenyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza