Rwamagana: Hatashywe amarerero afite agaciro ka miliyoni 56 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Kamena 2018 saa 03:02
Yasuwe :
1 0

Umuryango utegamiye kuri Leta Uyisenga ni Imanzi wifatanyije n’abaturage gutaha amarerero arindwi afite agaciro ka miliyoni 56 Frw yubatswe mu Murenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana.

Amashuri yatashywe kuri uyu 16 Kamena 2018 ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’Umunyafurika.

Amarerero y’abana cyangwa ibigo birererwamo abana bizwi nka ECD (Early Childhood Development Centers), bishyirwaho kugira ngo ababyeyi babone aho basiga abana igihe bagiye mu yindi mirimo.

Amarerero yigisha ababyeyi kwita ku burere bw’abana bakiri bato, uko bategura indyo yuzuye, uko bashobora kwivana mu bukene, uko bakumira bakanakemura amakimbirane mu ngo n’uburenganzira bw’umwana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye uruhare rw’abaturage mu kubaka aya marerero.

Yagize ati “Ndashimira uruhare buri muturage yagaragaje kugira ngo hubakwe iri rerero. Ndashimira kandi Uyisenga ni Imanzi wateye inkunga abaturage kugira ngo haboneke aya mashuri. Turabizeza ko tuzafatanya n’abaturage mu kuyabungabunga.”

Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kuzana abana muri ayo marerero kugira ngo bayabyaze umusaruro.

Umuyobozi mukuru wungirirje wa Uyisenga ni Imanzi, Rudasingwa Camille, yashimiye abaturage ku bwitange bagaragaje, abasezeranya ubufatanye mu bikorwa bigamije kurwanya imirire mibi.

Yagize ati “Ndabashimira ku bwitange mwagaragaje mu gihe twafatanyaga kubaka aya marerero. Turabizeza ko natwe tutazabatererana mu gukomeza kurwanya imirire mibi.”

Yasabye ababyeyi kuzana abana muri ayo marero birinda kubajyana mu mirima.

Ati “Abana banyu mu batoze ishuri, mwirinde kubajyana mu mirima ahubwo mu batoze kwiga kugira ngo bazagire ejo heza kandi mu bagaburire indyo yuzuye kugira ngo bazagire ejo hazaza heza.”

Mukankubana Verena, umwe mu babyeyi wo Kagari
ka Ntunga yabwiye IGIHE ko aya marerero yorohereje abana babo urugendo.

Yagize ati “icya mbere aya mashuri yadufashije, nuko abana bacu batakijya kwiga kure. Mbere byasabaga gukora ibirometero bibiri kugira ngo ugere aho wakwigishiriza umwana wawe ariko ubu muri buri mudugudu usanga dufite ishuri ryacu.”

Yakomeje avuga ko ubu buri mubyeyi uharerera yigishijwe gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kwirinda igwingira ry’abana.

Uyisenga ni Imanzi ni umuryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2002. Icyo gihe watangiye ufasha abana b’imfubyi bari baragizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ukabafasha mu bikorwa by’iterambere birimo kubishyurira amashuri no kubafasha kwiyubaka kugira ngo batere imbere.

Mu Murenge wa Mwulire, Uyisenga ni Imanzi umaze gufatanya n’abaturage kubaka amarerero 15 yigamo abana 503.

Abana b'inshuke bubakiwe amarerero i Rwamagana
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab
Umuyobozi mukuru wungirirje wa Uyisenga ni Imanzi, Rudasingwa Camille

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza