Minisitiri Busingye yafunguye icyicaro gishya cya polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 13 Ukwakira 2016 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda,Johnston Busingye, yasabye inzego za Polisi n’iz’ubutegetsi bwite bwa Leta gukomeza imikoranire kugira ngo ibikorwa by’iterambere birusheho kwihuta.

Minisitiri Busingye ubwo yari mu muhango wo gutaha ku mugaragaro icyicaro gishya cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukwakira 2016, yavuze ko iyo umuyobozi w’Akarere cyangwa Sitasiyo ya Polisi ikorera ahantu habi nta gaciro bihesha abanyarwanda.

Yagize ati “ Imiyoborere yitwa imiyoborere iyo buri wese yayigizemo uruhare, ntabwo abaturage bishima iyo bagana Sitasiyo ya Polisi yubatse nabi, ni byiza ko niba bagana urwego rw’ubutegetsi bigaragara ko ari urwego rw’ubutegetsi koko.”

Minisitiri Busingye yavuze ko inyubako yuzuye ari icyicaro nyakuri cy’aho abaturage bazajya basanga abayobozi bagana.

Icyicaro gishya cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, nawe yagarutse ku kamaro iyo nyubako izagirira abaturage b’iyi ntara, avuga ko izabafasha gukurikirana ibyaha.

Ati “ Muri iyi ntara hakunze kugaragara ibyaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, bikaba intandaro y’ihungabana ry’umutekano w’abaturage n’ibindi bikagenda byuririraho,harimo gukubita no gufata ku ngufu. Birumvikana rero ko kubikurikirana bisaba ahantu hatuje iyi nyubako ikaba ije ari igisubizo”.

Mugabo Steven, Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere Rwamagana yatangarije IGIHE ko iyi nyubako ije ari igisubizo kuko ngo bajyaga basanga polisi ahantu hato cyane.

Ati “Iyi nyubako ije twari tuyikeneye kuko bitewe n’uko Polisi yakoreraga ahantu hato wasangaga rimwe na rimwe izuba ryicira abantu hanze bategereje."

Iyi nyubako yubatse mu Karere ka Rwamagana, ni inzu igizwe n’igorofa imwe ikagira ibyumba 36 byo gukoreramo, ikazakoreramo icyicaro gikuru cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Polisi y’Igihugu yo mu Karere ka Rwamagana n’iy’Umurenge wa Kigabiro, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 557,277,176.

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro inyubako nshya ya Polisi
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye yafunguye ku mugaragaro Icyicaro cya Polisi
Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana (ibumoso) nawe yari yitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza