Rwamagana: MTN Rwanda yahaye ikigo cy’ishuri ikigega kizakemura ibibazo by’amazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Kamena 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Isosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yahaye Urwunge rw’Amashuri rwa Murama rwo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, ikigega cy’amazi cya Litiro 10000 muri gahunda ya “21 Days of Y’ello care”.

Muri iyo gahunda, iyi sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ihuriyeho na ngenzi zayo mu bindi bihugu MTN ikoreramo, muri iki gihugu yibanda ku bikorwa birimo gutera inkunga uburezi nko kugeza ikoranabuhanga mu mashuri itanga za mudasobwa, kongera ibyumba by’amashuri mu turere n’ibindi.

Kuri uyu wa 13 Kamena 2018 MTN Rwanda yakomereje ibi bikorwa mu Karere ka Rwamagana, itanga ikigega cy’amazi kinini kuri G.S Murama cyitezweho gufasha abanyeshuri n’abarimu mu gihe amazi asanzwe yabuze.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda,Viateur Mugenzi, yavuze ko bahisemo guha iri shuri ikigega kuko babwiwe ko rikunze guhura n’ikibazo cy’amazi abura mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Iyo tugiye gufasha abantu tubanza tukaganira n’inzego z’ibanze z’aho kugira ngo tumenye icyo bakeneye. Ni muri urwo rwego twabahaye iki kigega kugira ngo kijye kibafasha igihe amazi yabuze, kuko batubwiye ko muri aka gace bakunze kumara igihe nta mazi bafite.”

Yavuze ko muri iyi gahunda ya 21 Days of Y’ello Care, MTN Rwanda yiyemeje gukoramo ibikorwa bitandukanye birimo no gutanga mudasobwa, kubaka amateme no kubaka ibyumba by’amashuri mu bigo birimo ubucucike.

Umuyobozi wa G.S Murama, Ntagarurwa Pilate, yagaragaje ko bishimiye cyane guhabwa ikigega cy’amazi kubera ko bakundaga guhura n’ikibazo cy’ibura ryayo cyane cyane mu gihe cy’izuba ryinshi.

Yagize ati “Twabyakiriye neza kuba MTN yaduhaye iki kigega kuko twakundaga guhura n’ikibazo cy’amazi mu gihe cy’izuba ryinshi, ku buryo twizeye ko kizadufasha cyane mu bijyanye n’isuku kuko hano tunagira gahunda yo kugaburira abana saa sita.”

Ni ku nshuro ya 12 iyi gahunda ya ‘21 Days of Y’ello Care’ ikozwe mu Rwanda. MTN Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, ikaba iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ikorera mu gihugu. Kugeza ubu ifite abafatabuguzi barenga miliyoni enye.

Abakozi ba MTN Rwanda babanje guponda isima yo kubakisha ahagombaga guterekwa ikigega
Abakozi bagize uruhare mu kubaka ahashyizwe iki kigega
Uyu we yagaragaje ko azi no gukoresha umwiko
Iki kigega kizafasha cyane mu gukemura iibazo cy'amazi muri GS Murama
Buri wese yakoreshaga imbaraga nyinshi kugira ngo iki kigega kigere mu mwanya wacyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza