Rwamagana: Polisi ifunze uwashakaga kwiba amafaranga muri Banki akoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Polisi y’’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yaburijemo ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga inata mur yombii umugabo washakaga kubikuza amafaranga akoresheje Mobile Money ndetse na Banki (kujya kuyahabwa mu ntoki) icyarimwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iBurasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugabo yinjiye muri imwe muri Banki z’ubucuruzi iri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, aha umukozi wa banki sheki y’amafaranga ya miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itanu (3 450 000frw) ngo amubikurize.

Yagize ati “Mu gihe umukozi wa Banki yabikuriraga amafaranga uyu mukiriya, uyu mugabo na we yakuraga amafaranga kuri konti ye ayashyira kuri telefone ye, dore ko asanzwe ari n’umucuruzi wa Mobile Money.’’

CIP Theobald Kanamugire akomeza avuga ko umukozi wa Banki yahise abona ubutumwa bumwereka ko uwo mugabo abikuje amafaranga akoresheje telefone angana n’ayo yari amaze kumuha mu ntoki.

Yagize ati “Umukozi wa Banki akibona ibikorewe kuri konti y’uyu mugabo yagize impungenge niko guhita yiyambaza Polisi. Twarakurikiranye dusanga amaze koherereza uwitwa Farida miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda (1 900 000 Frw) gusa na yo twabashije kuyagaruza binyuze kuri sosiyete y’itumanaho abarizwamo.’’

CIP Kanamugire asoza avuga ko ibi ari bimwe mu byaha bikoreshwa ikoranabuhanga agasaba abaturage kujya bashishoza mu gihe bagiye kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga.

Yakomeje agira ati “Hakwiye kubaho ubushishozi mu gihe ubikuza amafaranga, mbere yo kuva aho ubikurije mukwiye kujya musuzuma ubutumwa bugufi mwohererezwa na banki cyangwa sosiyete z’itumanaho mukoresha, mu gihe hari ugize ikibazo agahita amenyesha Polisi hakiri kare tukabasha kuburizamo ibyaha nk’ibi.’’

Hashize igihe gito Polisi ihuye n’abanyamabanki ndetse n’amasosiyete y’itumanaho barebera hamwe ingamba zarushaho gufatwa hagamijwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza