Rwamagana: Umwana w’imyaka 17 yitabye Imana agwiriwe n’ikirombe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Werurwe 2017 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Umuhungu w’imyaka 17 yagwiriwe n’ikirombe mu Murenge wa Musha, ubwo yari kumwe n’abandi barimo gucukura amabuye y’agaciro mu ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2017.

Ibi byatumye Polisi y’u Rwanda itanga ubutumwa bukangurira abaturarwanda kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko kubera ko ari icyaha, kandi bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati "Gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe kubera ko ari zo zigena ibikurikizwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije, gukumira impanuka, ndetse n’ibindi bibazo. Kwiha ubwo burenganzira ni icyaha; kandi usibye n’ibyo ni no gushyira mu kaga ubuzima. Abantu bakwiye rero kubyirinda."

Umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IP Kayigi yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko byangiza ibidukikije; kandi yongeraho ko kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Yagize na none ati "Ba nyiri ibirombe barasabwa gukaza umutekano w’aho bacukura amabuye y’agaciro kugira ngo hakumirwe ingaruka ziterwa no kuyacukura mu buryo butemewe n’amategeko; aho bamwe mu babikora babigwamo, abandi bagakomereka."

Yakomeje avuga ko kugira ibikoresho by’ubwirinzi ari byiza, ndetse ko ari n’itegeko ku bafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro; ariko na none ko basabwa guhora basuzuma ubuziranenge bwabyo, ibishaje bakabisimbuza ibishya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba yasabye kandi abantu kudakoresha abana imirimo ivunanye kandi itemewe n’amategeko iriko gucukura amabuye y’agaciro, gusoroma icyayi, gucukura umucanga n’amabuye yo kubakisha, gukora mu mirima y’umuceri n’ubushumba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza