Rwezamenyo: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kugira imyitwarire iboneye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Kugira imyitwarire iboneye ku banyarwanda bose by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bifatwa nk’umusingi ukomeye igihugu cyubakiyeho , haba mu bikorwa by’iterambere ndetse n’ibindi byose bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abanyarwanda .

Baguma Innocent umuyobozi wa Komisiyo ngengamyitwarire y’ umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rwezamenyo Akarere ka Nyarugenge, avuga ko bihaye inshingano yo gushimangira ihame ry’imyitwarire iboneye ndetse iyi Komisiyo ikaba intangarugero mu zindi zose zigize Komite iyobora Umuryango ku rwego rw’Umurenge.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo gushimira abanyamuryango bakomeje kugaragaza imyitwarire iboneye mu Murenge wa Rwezamenyo, cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Baguma Innocent avuga nubwo FPR Inkotanyi yatsinze urugamba rwo kubohora igihugu igihanganye n’urugamba rw’iterambere ndetse n’imyitwarire iboneye kuri bose.

Yagize ati “Imyitwarire myiza ni ngombwa mu bintu byose. Ntabwo umuryango wagera ku ntego zawo abanyamuryango batagira imyitwarire y’intangarugero.”

Muri uyu Murenge wa Rwezamenyo, Akagari ka Kabuguru ya II kashimiwe kuba intangarugero mu miyoborere ibyo bikagaragarira mu buryo bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe.

Hanashimiwe kandi imidugudu ibiri; uw’Inkerakubanza mu Kagari ka Rwezamenyo I n’uwa Mutara mu Kagari ka Kabuguru II na yo igaragaza ubwitange mu gukemura ibibazo by’abaturage kandi bigakorwa ku gihe.

Masozera Pierre, Perezida wa Komisiyo ngengamyitwarire muri FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, yashimiye Komisiyo ngengamyitwarire y’Umurenge wa Rwezamenyo ku gufata iya mbere mu kugaragaza umuhate wo guhwitura abanyamuryango no gushimira indashyikirwa.

Ati “Ni ubwa mbere igikorwa nk’ iki gikozwe ku rwego rw’umurenge kandi kigatekerezwa n’abanyamuryango ubwabo .”

Masozera asaba n’izindi nzego za RPF Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali gukomera ku ndangagaciro z’Umuryango kandi bakarushaho kubera abandi baturarwanda intangarugero cyane cyane bikagaragarira mu bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza