Sebamed yagabanyije ibiciro mu minsi ibiri ya nyuma ya Expo 2018

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Kanama 2018 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo imurikagurisha mpuzamahanaga (Expo 2018) riri kubera i Gikondo risozwe, Sebamed ihagarariwe na Kipharma mu Rwanda, yagabanyije ibiciro by’ibicuruzwa byayo, aho abakiriya bayigana babitahana ku giciro cyo hasi.

Ibiciro byagabanyijwe ku bicuruzwa nk’amasabune, amavuta arimo asigwa ku munwa, amavuta arinda iminkanyari, avanaho amaribori n’akoreshwa mu bihe by’izuba kugira ngo uruhu rutangirika, imibavu n’ibindi.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Sebamed, Uwimana Yvonne, yabwiye IGIHE ko bahisemo kugabanya ibiciro ku bicuruzwa byabo mu minsi ibiri ya nyuma, kugira ngo bashimishe abakiliya babo.

Yakomeje avuga kandi ko iri gabanuka ry’ibiciro ku bicuruzwa bikomeje gukundwa na benshi ribera muri Expo rikaba rizarangirana na yo.

Yagize ati “Muri iyi minsi ibiri kuva ejo hashize twagabanyije ibiciro ku bakiliya bacu baza kugura ibicuruzwa birimo nk’amavuta yitwa ‘Anti-stretch mark cream’ akuraho amaribori, abantu b’igitsinagore bari kuyagura cyane kandi ni ibintu twishimira kuko tuba duhaye umuntu icyo yabuze.”

Uwimana yahamagariye abantu bajya muri Expo kugera ku bibanza bya Sebamed, bakahasanga ibicuruzwa bitandakanye bigera kuri 50.

Sebamed kandi ifite amavuta ya ‘Sun Lotion’ arinda uruhu gusatagurika igihe rumaze umwanya munini ku zuba, ikagira n’andi menshi yose yakorewe kwita ku ruhu rw’abakuru n’abana ndetse n’amasabune umuntu yoga agahorana itoto.

Nyuma ya Expo ibicuruzwa bya Sebamed bizakomeza kuboneka muri za farumasi zitandukanye zo hirya no hino mu Rwanda ndetse na za Supermarket zose mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza