Sebera yanditse igitabo kivuga uruhare rwa Leta n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Mata 2019 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Sebera Muhashyi Edouard yamuritse igitabo ‘Ingoma ntizisa, hasa Abiru’, kiva imuzi uruhare rw’imikoranire hagati y’ubutegetsi n’amadini yatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ni inzira ndende yasigiye umuryango Nyarwanda ibikomere nyuma yo guhitana Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Sebera ni umwe mu banyuze mu nzira y’umusaraba ariko abasha kurokoka Jenoside yari igamije kurimbura Umututsi aho ava akagera.

Yavukiye muri Komini Kayove hagati y’iyahoze ari Kibuye na Gisenyi kuri ubu ni mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Mu busore bwe yabaga mu Mujyi wa Gisenyi kugeza mu 1990, ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Abatutsi bari batuye i Gisenyi batangira kwibasirwa bikomeye bashinjwa kuba ibyitso.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Edouard Sebera yari afite imyaka 36 y’amavuko. Yari atuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Kugira ngo arokoke Jenoside byamusabye kuva i Nyamirambo anyura ku Kibuye yerekeza ku Kirwa cy’Idjwi ari naho yavuye akomereza i Goma, aho yavuye agaruka mu Rwanda ubwo Inkotanyi zamaraga gufata Umujyi wa Gisenyi.

Uyu musaza w’imyaka 61 yanditse igitabo gikubiyemo inzira Abatutsi banyuzemo by’umwihariko abo muri Perefegitura ya Gisenyi ari naho Perezida Habyarimana yavukaga.

Mu gitabo cye atanga ingero nyinshi z’abayobozi bakomeye mu madini n’amatorero batije umurindi itegurwa rya Jenoside.

Ubwo yakimurikaga ku wa 27 Mata 2019, yasobanuriye abitabiriye uyu muhango impamvu y’iki gitabo cye yise ‘Ingoma ntizisa hasa Abiru’.

Yavuze ko “Abiru ni abantu bavuka mu muryango umwe, ntabwo abiru ari nk’abadepite cyangwa ba meya. Impamvu nashatse kuvuga ko basa ni uko abantu bo mu madini, abo muri leta n’abo mu mashyaka bose bahuriye mu gikorwa kimwe cyo kwica.”

“Niyo mpamvu nasanishije bariya bantu bakabaye abajyanama bo kugira inama buri rwego bose bavuga bati ‘ibintu murimo ntabwo aribyo’. Iyo dushatse kuvuga kuri Jenoside, abantu bamwe baravuga ngo yakozwe n’Interahamwe, adashaka kumvikanisha ko hagaragaramo ikindi kintu, ariko mu by’ukuri Interahamwe turazizi twese ni urubyiruko rwa MRND, ariko n’andi mashyaka yagiraga urubyiruko rwakoze Jenoside.”

Sebera anasobanura ingoma y’imirishyo n’ingoma y’ubutegetsi aho agaragaza ko Ingoma ya Habyarimana n’iya Kayibanda kuzitandukanya byagorana kuko zose zishe Abatutsi n’ubwo imwe yari iya Gisirikare indi ari iy’Abasivili.

Yakomeje agira ati “Zose zishe Abatutsi ariko ku bw’abiru, abiru ni ba bajyanama babo batigeze babagira inama yo guhagarika ubwo bwicanyi, abo kandi barimo na ya madini.”

Muri iki gitabo, Sebera agaragaza ko amadini yafatanyije na Leta gukora Jenoside agihari n’ubwo leta yagiye.

Yakomeje avuga ko usibye kuba amadini yarafatanyije na Leta gutegura no gukora Jenoside n’ubu hari amadini agikomeje umurego wo gupfobya Jenoside ku buryo usanga imyitwarire y’aya mbere ya Jenoside ijya gusa cyane n’iy’ubu.

Yagize ati “Jenoside yabaye tureba uko amadini yari yifashe icyo gihe kubitandukanya n’uko yifashe ubu mu mvugo, imvugo ishobora kuba ari nziza ariko mu migirire n’iyo bashatse kugira icyo bavuga cyane iyo turi mu gihe cyo kwibuka usanga ari ibintu biteye ubwoba.”

Sebera yanditse igitabo kivuga uruhare rwa Leta n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Akangononwa ku mbabazi za Kiliziya Gatolika

Sebera asanga hari icyuho ku mbabazi zasabwe na Kiliziya Gatolika inshuro zitandukanye kugeza n’ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yemeye gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside.

Yagize ati “Aho tubona icyuho ni uko imbabazi basabye zigendanye n’uko bakagombye kuzisaba cyangwa n’imyitwarire yabo nyuma y’uko bazisabye. Icyuho aho kigaragarira ni uko batemera ngo bahinduke bemere ko inyigisho zabo zatsinzwe.”

Yakomeje agira ati “Noneho bahindure bagire umukirisitu mwiza utagira igitekerezo cyo kuba yakwica umwe utanatekereza kwiba. Ubukirisitu rero babuhinduye ko babigisha bakagerekaho kubabwira ko icyaha cyose Imana irabababarira, umuntu akora icyaha agahabwa penetensiya Imana ikamuhanaguraho ibyaha.”

Sebera yagarutse no ku matangazo avuga ko akunze gusohorwa na Kiliziya iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka avuga ko gusabira imbabazi abakoze Jenoside bidakwiye kuko bakoze icyaha ndengakamere.

Kiliziya Gatolika iheruka gusaba ko abasaza bafungiye ibyaha bya Jenoside bagabanyirizwa ibihano, ubusabe butakiriwe neza n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu.

Ati “Abantu bakwiye kureka amarangamutima yabo bagatandukanya icyaha cya Jenoside n’icyo kwiba igitoki.”

Umucamanza Meron yongeye kwikomwa

U Rwanda ntirwahwemye kwamagana Umucamanza Théodor Meron, wakoresheje nabi ububasha yari afite nk’Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, wafashe ibyemezo byo kurekura abasize bahekuye u Rwanda mu 1994.

Sebera yavuze ko mu gitabo cye yagarutse ku bahakana, bakanapfobya Jenoside akavuga ko Meron ari urugero rwiza rwabo.

Yagize ati “Hari umucamanza warekuye interahamwe yitwaje amategeko avuga ngo zitwaye neza muri gereza; njyewe nkibaza nti ubundi umuntu warimbuye abantu yitwara neza byagenze gute? Igihe bamuhamije icyaha bakamukatira igihano ubundi mu by’ukuri yakagombye kukirangiza.”

Yavuze ko abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abanyamakuru mpuzamahanga bakomeje umurego wo kuyobya Isi, bagoreka amateka y’u Rwanda.

Igitabo cya Sebera kiri gucururizwa Kacyiru kuri Kigali Public Library no muri Librairie Ikirezi.

Igitabo ‘Ingoma ntizisa, hasa Abiru’ kiva imuzi uruhare rw’ubutegetsi n’amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza