Sena yemeje ko Mureshyankwano Marie Rose aba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kazaire Judith akaba Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba naho Musabyimana Jean Claude akaba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Kuwa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016 nibwo Guverinoma nshya ndetse n’abayobozi ku rwego rw’Intara batangajwe binyuze mu itangazo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.
Rugwabiza Valentine wahoze ayobora Minisiteri y’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (Mineac) yahawe guhagararira u Rwanda mu muryango w’Abibumbye asimbuye Eugene Gasana. Ni nyuma y’uko Minisiteri yayoboraga yahujwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Mureshyankwano Marie Rose wari Umudepite yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Munyantwari Alphonse wimuriwe mu y’Uburengerazuba.
Kazaire Judith yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba asimbuye Uwamariya Odette wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude asimbura Bosenibamwe Aimee ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.
Abandi bayobozi Inteko rusange ya Sena yemeje barimo Ambasaderi Masozera Robert, wemerewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda (INMR) na Dr. Cybahiro Bagabe Mark, wemerewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

TANGA IGITEKEREZO