Rulindo: Babiri baguye mu mpanuka ikomeye

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Ugushyingo 2016 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa tanu z’ijoro, ahitwa ku Kinini mu Murenge wa Rusiga, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye inzoga, yagonze ivatiri bikaba bikekwa ko abantu bari bayirimo bose bitabye Imana.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aho habereye impanuka muri iki gitondo hari umurongo muremure w’imodoka bitewe n’ubutabazi buri gukorwa na Polisi y’Igihugu mu gukura mu muhanda izo modoka.

Bivugwa ko iyo kamyo yari itwaye inzoga za Bralirwa yabuze feri ikagonga ivatiri ndetse nayo ikangirika bikomeye.

Gusa ngo umushoferi wari uyitwaye hamwe n’umwungiriza we (kigingi) bo ntacyo babaye usibye abari muri iyo vatiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, nawe yemeje iby’iyi mpanuka ariko avuga ko atari yamenya umubare w’abo yahitanye.

Yagize ati “Nibyo twabimenye ko habaye impanuka ndetse hari abantu yahitanye ariko sindamenya neza umubare wabo kuko amakuru yose afitwe na polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda,CIP Kabanda Emmanuel, yavuze ko iyi mpanuka yahitanye abantu babiri barimo umushoferi wari utwaye iyo vatiri witwa Nshimiyimana Ayimani ndetse na Sudadi Sibomana bari kumwe waje gupfa ageze Ku bitaro bya Nemba.

Yavuze ko uwari utwaye iyo kamyo n’uwo bari kumwe hatari hamenyekana imyirondoro yabo gusa ko bakomeretse byoroheje.

Ikamyo yakoze impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza