Sinzi niba Imana yakira aba bantu – Dr Bizimana avuga ku bakoze Jenoside bapfuye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Mata 2019 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko abashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside bagomeye Imana, yibaza amaherezo yabo n’ay’abandi bakirangwa n’ingengabitekerezo y’amoko.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu mu kiganiro yatanze ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi byahurijwe muri RAB, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gikorwa cyabereye mu Karere ka Huye i Rubona ahakoreraga ISAR.

Dr Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva mu 1959 kugeza ubwo mu 1994 habaye umusozo wo gushyira mu bikorwa ubwicanyi bukomoka ku rwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside byabibwe mu banyarwanda.

Yavuze ko bibabaje kuba hakiri abantu bahirimbanira guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yatanze ingero za bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy’Amajyepfo n’i Burengerazuba by’u Rwanda, avuga ko bamwe muri bo bagiye bafatwa bagafungwa ndetse ko hari abakidegembya n’abapfuye.

Yagize ati “Uwitwa Mushyandi Yozefu ni umwicanyi cyane avuka mu yahoze ariko Komini Masango hirya aha i Gitarama hafi y’i Gitwe yize amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda […] yishe abantu cyane […] Innocent Biruka nawe ni umuntu wishe abatutsi.”
“Yvonne Ntacyobatabara ni umugore wayoboye ibitero, watanze intwaro, yahungiye mu Buholandi ubutabera buramukurikirana akatirwa imyaka umunani aza no kugwa muri gereza aho yaba aherereye simpazi. Sinzi niba Imana yakira aba bantu, sinzi uko ibyifatamo iyo bapfuye.”

Dr Bizimana yavuze ko abajenosideri bari bafite ubugome ndengakamere kuko hari n’abishe ababyeyi babo cyangwa abo bashakanye babaziza ko ari abatutsi.

Ati “Uwitwa Munyangabe Alain avuka ku Kibuye hafi yo mu Bisesero ahahoze ari Komini Gishyita, Se yari umwicanyi ruharwa wamaze abantu ariko umugore we akaba umututsikazi […] aragenda ageze iwabo (Munyangabe) yumvisha se ko nta kuntu bakwica abatutsi igihe agitunze umututsikazi, ko bagomba guhera kuri nyina. Ni nako babigenje umugabo yica umugore umuhungu yica nyina.”

Ibyo ngo babikoze mu rwego rwo gutanga urugero rubi ko n’abandi batutsi basigaye ntawe ugomba kubababarira.

Yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu kubaka no gushyigikira ubumwe bw’abanyarwanda birinda ko hari uwakongera kubazanamo urwango n’amacakubiri.

Ngabonziza Jean Pierre warokokeye Jenoside muri ISAR yatanze ubuhamya avuga ko habaye ubwicanyi bw’indengakamere.

Ati “Mu muryango wanjye wari ugizwe n’abantu 13 bishemo 10 dusigara turi batatu.”

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa ISAR Rubona haruhukiye imibiri y’abazize Jenoside irenga 182. Ubwo bibukaga ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2019 hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 11.

Amwe mu mazina y'abazize jenoside bashyinguye muri ISAR Rubona

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza