Sous-Lieutenant Seyoboka wirukanwe na Canada yasabiwe kongererwa igifungo cy’agateganyo (Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Mutarama 2017 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye Urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo kongera igihe cyo gufunga by’agateganyo Seyoboka Henri Jean-Claude ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Seyoboka wari mu ngabo za Ex-Far akurikiranyweho Ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, gucura umugambi wo gukora icyaha cya Jenoside, gufata no gusambanya ku gahato n’ubwicanyi.

Ubwo hasubukurwaga iburanisha kuri uyu wa Gatanu, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyemezo urukiko rwafatiye Seyoboka kuwa 5 Ukuboza 2016 cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30 cyakongerwa kugira ngo bukomeze iperereza.

Iburanisha riheruka ryasubitswe ubwo uregwa yasabaga ko yahabwa umwunganizi yishyurirwa na leta, ndetse icyo gihe yagombaga gushaka impapuro zigaragaza ko yemererwe guhabwa umwunganizi mu mategeko.

Seyoboka yasabaga ko Minisiteri y’ubutabera imufasha kubona Avoka, akemeza ko hari amasezerano u Rwanda rwahaye Canada rugaragaza uko azafashwa nagera mu gihugu.

Gusa mu ibaruwa yanditswe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes, yavuze ko nta masezerano yabayeho hagati y’u Rwanda na Canada kuko yoherejwe nyuma y’iperereza yakozweho mu makuru yatanze asaba ubuhungiro, bikaza gutahurwa ko atigeze ashyiramo ko yabaye umusirikare.

Ikindi ngo ni uko Canada yamenye ko Sous-Lieutenant Seyoboka yatanzweho ubuhamya mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaba rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ko yishe unuturanyi we Francine n’abana be babiri nyuma yo kwanga ko bakorana imibonano mpuzabitsona kuri bariyeri.

Uyu munsi Seyoboka yavugaga ko yiteguye kuburana aho yari kumwe na Me Albert Nkundabatware, ariko akavuga ko yandikiye Minisitiri w’Ubutabera ngo bamufashe kubona uko azishyura umwunganizi we.

Yavuze ko ari kumwe n’uyu munyamategeko ku bwumvikane bwa bombi, kuko nyuma yo kwanga Me Uwimana Channy yari yahawe n’Urugaga rw’abavoka.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kongera igihe cyo gufunga by’agateganyo Seyoboka kugira ngo bubashe gukomeza iperereza, buvuga ko ari igikorwa cyemewe n’amategeko, kuko umuntu ushinjwa ibyaha bisanzwe kitongerwa, ushinjwa ibyaha bikomeye kikongerwa ariko ntikirenge amezi atandatu, mu gihe ushinjwa ibyaha by’ubugome we kirongerwa ariko ntikirenge umwaka umwe.

Ni icyemezo Seyoboka yamaganye avuga ko ku nshuro ya mbere atigeze akijuririra, kuko avuga ko ibimenyetso by’Ubushinjacyaha byashingiraga ku buhamya bwatanzwe mu nkiko Gacaca zamukatiye gufungwa imyaka 19, ndetse ngo yumvaga ko urubanza rugiye guhita rutangirira kuburanishwa mu mizi.

Umwunganizi we Me Nkundabatware yavuze ko kongera igihe cyo gufunga by’amategayo umukiliya we nta shingiro bifite, kuko Ubushinjacyaha bwasabye ko [kubera ko uregwa yari kuba agiye kubazwa ku cyaha cyafashweho umwanzuro n’urukiko] icyemezo cya Gacaca kivanwaho, bityo n’ubuhamya bujyanye n’icyo cyemezo bwari guhita buta agaciro.

Umushinjacyaha yavuze ko urwego ahagarariye rwatangiye iperereza bundi bushya, hakaba harimo abatangabuhamya umunani barimo umwe wari waratanze ubuhamya muri Gacaca. Ngo hari n’abandi batangabuhamya bifuza gushaka ngo bakore idosiye yuzure, ari nayo mpamvu busaba ko hongerwa iminsi yo gufunga by’agateganyo Seyoboka.

Urukiko rwavuze ko ruzagira umwanya wo gusesengura niba ibyagaragajwe muri Gacaca aribyo bikiri kugenderwaho kuri iyi nshuro, ubwo urubanza ruzaba rutangiye kuburanishwa mu mizi.

Umwanzuro w’Urukiko ku kongera igihe cy’ifungwa ry’agateganyo rya Seyoboka w’imyaka 50 wagejejwe mu Rwanda mu ijoro rishyira kuwa 18 Ugushyingo 2016, uzamenyekana kuwa Mbere tariki 30 Mutarama 2017.

Me Albert Nkundabatware aganira n'umukiriya we Seyoboka
Seyoboka imbere y'urukiko rwa Gisirikare akurikiranweho ibyaha bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza