Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsina gore bambitswe imidali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Abapolisi 188 b’u Rwanda biganjemo ab’igitsina gore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo, bambitswe imidali y’ishimwe kubera ubunyamwuga bagaragaza mu gukora akazi kabo bashinzwe neza.

Ibi birori byo kubambika imidali byabaye ku wa 30 Gicurasi ku cyicaro cy’aho baba i Juba, biyoborwa n’ Intumwa yihariye ihagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri (UNMISS), Mustapha Soumare, ari nawe wabambitse iyo midairi.

Byanitabiriwe kandi n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Brig Gen. Mutasem Aljadid Almajali, Umuyobozi wa Polisi wungirije muri Sudani y’Epfo, Lt Gen. James Pui Yak n’abandi bayobozi batandukanye.

Mustapha Soumare wari uhagarariye intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, yashimiye Leta y’u Rwanda ibikorwa byiza ikora byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, anavuga ko ari cyo gihugu cyohereza mu butumwa bw’amahoro umubare munini w’abapolisikazi.

Ati “Uyu munsi aba bapolisi 188 b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe bibumbiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bwa UNMISS, ndabashimira kubera imikorere myiza mudahwema kugaragaza, ubwitange bwanyu mu gucunga umutekano mu bihe bigoye byo kugarura amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.”

Yongeyeho ati “ Ingufu zanyu n’umurava no gukorera hamwe mugaragaza mu kazi mukora ko kugarura amahoro n’umutekano bishimwa na buri wese, abapolisi 188 bahagaze imbere yacu uyu munsi, 87 ni igitsinagore, iki ni ikimenyetso cy’umusaruro ugaragarira buri wese ku Isi.”

Uhagarariye iri tsinda ry’aba bapolisi bari mu butumwa bw’amahoro (FPU), ACP Teddy Ruyenzi, yashimiye Perezida Paul Kagame icyizere yabagiriye akabohereza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ati “ Turashimira kandi Umuryango w’Abibumbye wahaye agaciro abagore mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano no kwemera kohereza umubare munini w’abapolisikazi muri ubu butumwa bw’amahoro.”

ACP Ruyenzi yashimiye buri wese uruhare rwe yagaragaje kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bigende neza kimwe n’abandi bafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare kugira ngo bagere ku ntego y’ubu butumwa.

Ubu butumwa bwibanda ku kugarura umutekano, kurinda abayobozi bakuru no kubungabunga amahoro n’umutekano mu nkambi ebyeri zirimo abasivili.

Uyu mutwe kandi ufite inshingano zo guherekeza abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bava mu nkambi bajya gukora ibizamini bya Leta mu Mujyi wa Juba n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

Intumwa yihariye ihagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri (UNMISS), Mustapha Soumare, niwe wabambitse iyi midali
Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo bahawe imidali y'ishimwe
Mustapha Soumare yashimye ubunyamwuga buranga abapolisi b'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza