Tembera u Rwanda: Abanyarwanda bavutse kuwa 4 Nyakanga bagiye gusura ingagi ku buntu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Ugushyingo 2017 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kigiye gufasha Abanyarwanda kurambagira ibyiza nyaburanga igihugu gifite, aho mu mpera z’iki cyumweru bazerekeza muri Pariki y’Igihugu y’Iburunga, kimwe mu byerekezo bikomeye by’ubukerarugendo u Rwanda rufite.

Pariki y’Ibirunga ibamo ingagi ni imwe mu zikurura ba mukerarugendo benshi mu gihugu, ariko abanyarwanda ntibayisura nk’izindi, kuko ugendeye ku mibare y’umwaka ushize, Abanyarwanda bari 3% gusa.

RDB yahise itegura uburyo bwo gufasha Abanyarwanda gusura ingagi hagamijwe kubereka ibyiza birimo, ari nako bagaragarizwa akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo RDB ibinyujije muri gahunda ya ‘Tembera u Rwanda’ igiye kuba ku nshuro ya gatanu, yahaye Abanyarwanda 100 bavutse ku wa 4 Nyakanga, amahirwe yo gusura ingagi mu Birunga ku buntu binyuze muri tombola.

Yazirikanye Abanyarwanda bagaragaje impungenge ubwo muri uyu mwaka igiciro cyo gusura ingagi cyongerwaga kikava ku madorali 750 kikagera ku 1500$ ku bantu bose.

Itariki ya 4 Nyakanga yatoranyijwe bitewe n’uko aribwo u Rwanda rwibohoye ndetse akaba ari bwo urugamba rwo kubungabunga ibidukikije rwongeye gushyirwamo ingufu bityo ingagi zo mu misozi miremire zigatangira kugenda ziyongera.

Uru rugendo rugamije kongera ubumenyi ruteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 25 – 26 Ugushyingo no ku matariki ya 9 – 10 Ukuboza, aho itsinda ry’abantu 98 rigizwe n’abanyamahirwe bahiriwe na tombola bazahaguruka i Kigali berekeza i Musanze ahaboneka ibyiza nyaburanga bitaba ahandi.

Abazayitabira bazagenda bihera ijisho ibice bitandukanye kuko bazagira n’umwanya wo kwitegereza ubuvumo bwa Musanze bureshya na metero metero 1275, bwatewe n’impinduka zabaye mu miterere y’Isi.

Bazanasogongezwa ku mateka yo kwibohora no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, kimwe n’amateka y’ingagi zo mu birunga zitaba ahandi.

Kugeza ubu hari imiryango 10 ishobora gusurwa, abazitabira iki gikorwa bakazagabanywa mu matsinda bitewe n’ubushobozi bafite bwo kuzamuka Ibirunga bashakisha aho izi nyamaswa zizaba ziherereye.

Ba mukerarugendo kandi bazasura ishyaka rya Buhanga (Buhanga eco-park), ahakorerwaga imihango yo kwimika Abami, ari naho hari inzu y’Umwami Gihanga wahanze u Rwanda, aho abami bose b’u Rwanda bajyaga mu mihango yo kwimikwa, bakahaherwa n’indi mitsindo bajyagana ibwami i Nyanza.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yagaragaje ko ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kurushaho kumenya no gusura ibyiza nyaburanga igihugu gifite, bugenda butanga umusaruro.

Yagize ati “Birashimishije kubona ubukerarugendo bukorerwa imbere mu gihugu buri kuzamuka cyane hashingiwe ku mibare y’abari gusura pariki z’igihugu. Mu 2016 ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu bari 63% by’abasuye Pariki y’Igihugu y’Akagera na 54% mu basuye Nyungwe. Muri rusange ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bwazamutseho 17% mu 2016.”

Yakomeje ashishikariza Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga igihugu gifite hagamijwe kubibungabunga no kwigisha abakiri bato akamaro kabyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza