Transparency International yateye imboni ruswa ivuza ubuhuha mu itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Kanama 2017 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International-Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko mu mijyi yose mu Rwanda hagaragara ikibazo cya ruswa mu mitangire y’ibyangombwa cyane cyane ibyo kubaka.

Iki kibazo cya ruswa mu mitangire y’ibi byangombwa cyagarutsweho ubwo uyu muryango wamurikaga ubushakashatsi wakoze ku mitangire ya serivisi z’ubutaka mu turere tugize Umujyi wa Kigali n’indi mijyi yunganira Kigali.

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa 24 Kanama bwagaragaje ko ruswa mu mitangire ya serivisi z’ubutaka iri ku kigero cya 10.5 %.

Ingabire yavuze ko ruswa yigaragaza mu mitangire ya serivisi mu mijyi, haba uwa Kigali ndetse n’indi iwunganira ariko byagera mu itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka ikiganza cyane i Kigali, aho abaturage bamwe baba bashaka kubaka mu buryo bunyuranyije n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Yagize ati “Ruswa mu byangombwa irahari yane cyane mu Mujyi wa Kigali ariko n’iyo ugiye ahandi urayibona, ahitwa umujyi hose. Iyo ruswa iterwa n’impamvu ebyiri, kubura ubunyangamugayo ku bayobozi b’inzego z’ibanze n’ubujiji bw’abaturage kuko iyo watse icyangombwa ufitiye uburenganzira ntukwiye kucyishyura kuko ukiguhaye n’ubundi niko kazi ashinzwe.”

Madamu Ingabire yavuze ko umuntu wese uzahabwa serivizi yagombye gutanga ruswa, ngo nta kabuza ingaruka zayo zitazabura kumugeraho.

Yagize ati “Turasaba Abanyarwanda bajye birinda kugwa mu mutego wo gutanga ruswa niba bayimwatse, twashyizeho uburyo bwo gutanga amakuru kugira ngo bayikumire itaratangwa. N’abumva ko kugira ngo ibintu byihute batanga ruswa, turababurira ko serivisi yose uzabona watanze ruswa ni ha handi ntibizatinda uzagaragara kandi bikugireho ingaruka…Iyo udakwije ibyangombwa ukavuga ngo reka ntange akantu bandohorere, uzahomba vuba cyane kuko impera n’imperuka baraza bakabisenya, amaherezo barabisenya.”

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko amafaranga ya ruswa ahabwa ba gitifu b’utugari mu mitangire ya serivisi z’ubutaka ari hagati ya 3,500 kugeza ku bihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda; Ba gitifu b’umurenge bahabwa iri hagati ya 5000 na miliyoni, abashinzwe imyubakire bagahabwa ari hagati ya 1500 kugeza ku 500,000; abagenzuzi b’ubutaka bahabwa hagati ya 2000 na 200;000; Umuyobozi w’umudugudu ahabwa hagati 2000 na 50 000; abashinzwe ubutaka ku karere bahabwa hagati ya 15,000 Frw na 300 000 naho ba Dasso bagahabwa hagati ya 5 000 kugeza kuri 700,000 Frw.

Mu karere ka Rusizi niho hagaragaye kwaka no gutanga ruswa muri serivisi zijyanye nubutaka ku gipimo cyo hejuru kuko kigera kuri 18.4 %; gakurikirwa na Huye ifite 14.1%; Gasabo (11.8 %); Nyagatare (11.6 %); Rubavu (10.8%); Kicukiro (10.2 %); Muhanga (8.3 %); Nyarugenge (6%) naho Musanze ifite 4.1 %.

Kugeza ubu hari inzitizi ko gutahura itangwa rya ruswa bigora kuko ari uyitanga n’uyakira baba babyumvikanyeho mu ibanga rikomeye.

Ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z‟agaciro k’indonke yatse.

Umuyobozi wa Transparency International-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza