Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo abakozi b’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare, bazirikanaga ku kababaro Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro banyuzemo, igikorwa cyabimburiwe n’urugendo ruva kuri ETO Kicukiro.
Iri shuri ubu ryahindutse IPRC Kigali ubwo Jenoside yatangiraga ryarimo abasirikare hafi 100 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, Minuar.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko mu gihe Jenoside yari ikomeje, Abatutsi benshi bagiye bahungira kuri izo ngabo ariko ku wa 11 Mata ziva muri ETO zisubira iwabo kandi icyo gihe hari hazengurutswe n’Interahamwe.
Abatutsi barenga 2000 bari bahari bahise bajya mu maboko y’Interahamwe, zibajyana i Nyanza ya Kicukiro ngo abe ariho bicirwa kuko hasaga n’ahirengereye.
Nubwo Interahamwe zari zigambiriye kubamara, ku munsi wakurikiyeho Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahise zihagera zitabara abasigaye.
Ahishakiye yakomeje agira ati “Bahise binjira muri ya mirambo bagenda bareba abagihumeka, ku buryo kugeza ubungubu hagati y’abantu 80 na 100 bashoboye kuva muri iyi mirambo yari iri hano Nyanza ya Kicukiro, bakuwemo n’Ingabo z’Inkotanyi zari zirimo zibohora uyu mujyi wa Kigali.”
Ibyo ngo byavuyemo isomo ko Kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ari n’umwanya wo kuzirikana ku bugwari bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, hakavamo n’isomo ryo kwigira kw’Abanyarwanda no kudategereza ak’imuhana.
Yakomeje agira ati “Nta munyamahanhga dukwiye kongera gutegaho kubaho kwacu nk’Abanyarwanda, tukabaho dufite igihugu kandi tucyubatse uko bikwiye.”
Col. Dr. Jean Paul Bitega yavuze ko impamvu abakozi b’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare bafata umwanya wo kuzamuka umusozi wa Nyanza n’amaguru, ari ukugira ngo basubize amaso inyuma ku rugendo inzirakarengane za Jenoside zakoze mbere yo kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.
Yakomeje agira ati “Iyo bavuga kwibuka twiyubaka ni ukugira ngo twereke izi Nterahamwe ko icyo bakoze, ko nta bapfira gushira, kandi ko icyo bashakaga kugeraho batakigezeho kuko haracyari abantu bagihumeka, hari abantu barokotse bariyubaka, hari n’abibuka ba bandi biciwe aha. Burya iyo umuntu akugumanye ku mutima uba utarapfa neza iyo ufite abantu bakwibuka.”
Nyuma yo gusura uru rwibutso, abakozi b’Ibitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe basuye imfubyi za Jenoside zo mu mudugudu wa ’Niboye Peace Village’.
Col Bitega yavuze ko ari inshingano za buri wese kwibuka abazize Jenoside kandi iyo wibutse umuntu uba weretse uwamwishe ko atageze ku ntego yashakaga.
Yakomeje agira ati “Iyo wica abantu nka kuriya ni ukugira ngo ibimenyetso by’uwo muntu byose bizimangane. Iyo rero ukoze igikorwa cyo Kwibuka, uba weretse wa muntu, ya Nterahamwe yibasiye bariya bantu ko icyo yashakaga ngo ibyabo bizimire burundu, itakigezeho kubera ko hari abantu bagifata umwanya wo kubibuka.”
Ibitaro bikuru bya Gisirikare kandi bigira n’uruhare rwo komora ibikomere abarokotse Jenoside batishoboye, mu bikorwa bisanzwe Ingabo z’u Rwanda zikorana n’abaturage.
Yakomeje agira ati “Ni Abanyarwanda muri rusange ariko cyane cyane tureba abacitse ku icumu, turamanuka abantu b’inzobere bakabasanga aho bari bakabavura nta kiguzi, abo bibaye ngombwa nabo tubazana ku Bitaro bya Gisirikare tukababagirayo.”
Yavuze ko iki gikorwa bazahora bagikora, bikaba ari igikorwa Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kugira ngo zikomeze zegere abaturage.














TANGA IGITEKEREZO