“Turabizi ko ariwe mukwe uzatahukana umugeni”, umuturage avuga kuri Kagame

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 14 Nyakanga ibihumbi by’abaturage mu turere twose tw’igihugu bakereye kwakirana ubwuzu umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, urimo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, binyuze mu matora ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Abayoboke b’imitwe ya Politiki umunani wongeyeho FPR-Inkotanyi n’abandi, biyemeje gushyigikira Kagame aho azanyura hose yiyamamaza, bikazaba akarusho ku munsi w’amatora kuko yaba muri Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Gisagara n’ahandi amaze kugera bamusezeranyije kuzamutora 100%.

Niyitegeka Augustin uzwi cyane mu ishyaka rya PS Imberakuri, by’umwihariko mu gihe ryari ririmo umwuka mubi hegereje amatora y’Umukuru w’Igihugu ya 2010, ni umwe mu biyemeje gukoresha imbaraga n’ubushobozi bwabo agaherekeza umukandida wa FPR aho aziyamamaza hose mu gihugu.

Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza, Niyitegeka, yabwiye IGIHE ko amaze imyaka ibiri n’igice avuye muri PS-Imberakuri akayoboka FPR-Inkotanyi kuko ifite umurongo yifuza wo kubaka igihugu. Yahishuye ko kwiyemeza guherekeza Kagame aho aziyamamariza hose ari uguhigura umuhigo yahize.

Yagize ati “Navuze ko nshyigikiye umukandida wa FPR-Inkotanyi kandi nzamushyigikira mu bikorwa bye byose byo kwiyamamaza no mu buryo bwose. Mu byerekeranye no gusohoza intego, nzamwamamaza hose aho azagera nzaba mpari.”

Yakomeje agira ati “Ni umukandida wanjye ndamushyigikiye kandi niwe ufite intsinzi mu biganza, ibi ni ukumuherekeza mu myiteguro y’ubukwe turabizi ko ariwe mukwe uzatahukana umugeni kuko intsinzi tuyizeye 100%. Nta wundi mukandida ufite ibikorwa byivugira nk’ibya Kagame Paul umukandida wa FPR-Inkotanyi.”

Niyitegeka wagize uruhare mu kwirukana Bernard Ntaganda muri PS-Imberakuri kubera ibitekerezo bye bitubaka igihugu, ashimangira ko Kagame yakoze byinshi bituma amushyigikira, akabiheraho asaba n’abandi banyarwanda bose kuzamutora.

Ati “Yakoze byinshi yafashe iya mbere yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abana bariga nta kurobanura, gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda. Iterambere dufite ubwaryo ririvugira, imiturirwa, imihanda, Mutuelle de Sante ubu abanyarwanda baravurwa kandi kera umukene yagwaga mu nzu, Girinka, Ubudehe n’ibindi byinshi umukandida wa FPR-Inkotanyi yakoze ku buyobozi bwe.”

Mu 2010 Niyitegeka w’imyaka 37 y’amavuko yumvikanye ahangana n’uwari Umuyobozi wa PS Imberakuri, Me Ntaganda Bernard, wari ushyize imbere politiki ya ‘tura tugabane niwanga bimeneke’. Afatanyije n’abandi barwanashyaka ba PS Imberakuri baje gusezerera Ntaganda, Mukabunani Christine afata ishyaka atyo kugeza n’ubu.

Niyitegeka atangaza ko yaje gufata icyemezo cyo kuva muri PS-Imberakuri nyuma yo gusanga nta murongo wo kubaka igihugu rifite, ahubwo ari politiki y’amagambo gusa.

Ati “Nari nzi ko ari ishyaka rije gufatanya na leta kubaka igihugu no gufatanya na FPR nk’uko andi mashyaka afatanya nayo, nyuma nsanga siwo murongo biba ngombwa ko mba uwa mbere mu gusenya bya bibi byabo.”

Niyitegeka yavuye muri PS-Imberakuri ari Umunyamabanga Mukuru waryo, ayoboka FPR-Inkotanyi kuko ifite umurongo wo kubaka igihugu, ntibarizwemo ibibazo byo gushwana n’ibindi bikunda kuranga amashyaka ya politiki.

Mu kwiyamamaza kwe , Paul Kagame ari kwakirwa n'abaturage ibihumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza