Twafashe icyemezo cyo gufungura imipaka tubizi ko kitoroshye-Mushikiwabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufungurira amarembo abantu bose bifuza kuruzamo, rubizi neza ko kubishyira mu bikorwa bitoroshye.

Mu Ugushyingo uyu mwaka nibwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko abanyamahanga bose bashaka kuza mu Rwanda, guhera muri Mutarama 2018 bazajya baka visa y’iminsi 30 bageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mipaka y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko icyo cyemezo kigamije koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’amahanga gusa kirimo n’imbogamizi hashingiwe ku bibazo by’umutekano byugarije isi muri iki gihe.

Minisitiri Mushikiwabo kuri iki Cyumweru ubwo yaganiraga na Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko biteze impinduka nziza ku bukungu bw’igihugu kubera uwo mwanzuro.

Yagize ati “Iyo umuntu afunguye imipaka kugira ngo yorohereze abinjira mu gihugu, twese tuba twifuza ko bikorwa mu buryo bwihuse kandi bwiza, ni igikorwa gikomeye gifite n’ingaruka nziza nyinshi, impinduka ku bijyanye n’ubukungu bw’igihugu cyacu. Ntabwo twe Abanyafurika twajya gukorana n’abanyamahanga ba kure, hagati yacu tudakorana, bifite ingaruka mbi ku bukungu bw’umugabane wacu.”

Mushikiwabo yavuze ko bafashe icyemezo bazi neza ko isi yugarijwe n’ibibazo by’umutekano, icyakora yijeje ko byose byabanje kwigwaho.

Ati “Muzi ko kugeza ubu hari ibice bya Afurika kugira ngo ugereyo ubanza kunyura mu Burayi cyangwa se mu bihugu by’Abarabu, rero abantu bumve ko nubwo igikorwa kitoroshye, nubwo tugomba kwitondera ibijyanye n’umutekano, icyo twifuza kiraremereye cyane ku buryo tugomba gukorana izo nzitizi tukazirenga kugira ngo tugere kuri bya bindi bifitiye umugabane wacu akamaro.”

Yakomeje agira ati “Tujya gufata icyemezo cy’uko twafungura imipaka yacu, twagifashe tuzi neza ko kugishyira mu bikorwa bitoroshye, bizasaba ko hari ibindi bikorwa. Ibibazo by’umutekano ntibikwiye gutuma twifungirana mu bihugu byacu, birasaba ko dutera indi ntambwe mu kwitegura kwakira abantu baturutse hirya no hino, mu kumenya abo ari bo, mu guhererekanya amakuru ku baba bateye ikibazo kandi n’ubundi turabikora n’abaturanyi bacu, n’ibihugu biturukamo indege ziza mu Rwanda, tuba dufitanye uburyo duhana amakuru ku buryo bwihuse.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro bizasaba kongera umubare w’abashinzwe umutekano ndetse no gukaza ikoranabuhanga ryoroshya ihanahanamakuru.

Ati “Icyo bisaba ni uko twongera ubushobozi mu buryo bujyanye n’umutekano cyane cyane twifashisha ikoranabuhanga no kongera umubare w’abantu bakora muri ako kazi haba ku bibuga by’indege no muri za Ambasade zacu kugira ngo aho abagenzi binjirira mu gihugu baturuka tubashe gusangira amakuru vuba. Ni akazi katoroshye ariko ni akazi ka ngombwa.”

Yavuze ko abanyarwanda n’abandi batuye Isi bakwiye gufungurirwa amarembo, bagashakisha amahirwe ashoboka kugira ngo babashe kubaho neza.

Uretse visa y’iminsi 30, u Rwanda rwanatangaje ko rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byemereye u Rwanda iyi serivisi aribyo Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Hari ibihugu kandi byakuriweho Viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi birimo Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya, mu gihe abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri bazajya binjira mu Rwanda berekanye indangamuntu gusa.

Twafashe icyemezo cyo gufungura imipaka tubizi ko kitoroshye-Mushikiwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza