U Bubiligi bwatanze amayero miliyoni 1.5 yo gufasha impunzi ziri mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

U Bubiligi bwatanze inkunga y’amayero miliyoni 1.5 yo gufasha impunzi z’Abarundi n’iz’Abanye - Congo ziri mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, wasuye inkambi ya Gihembe icumbikiye Abanye-Congo mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa 6 Ukuboza 2017, niho yatangarije iyo nkunga.

Yagize ati “Twifuje gutera inkunga impunzi kugira ngo zibashe kubona ibizitunga mu gihe HCR yafashe icyemezo cyo kugabanya ibiribwa yageneraga impunzi, no kugerageza kuvugurura inyubako no kubafasha mu buryo bw’imitekere, ikazanafasha mu kubungabunga ibidukikije bikunze kwangizwa mu nkambi.”

Minisitiri ushinzwe gucyura Impunzi no gukumira Ibiza, Jeanne d’Arc de Bonheur, yashimiye u Bubiligi ku nkunga bwatanze yo gufasha impunzi ziri mu Rwanda.

Yagize ati “Dushimiye inkunga y’amayero miliyoni 1.5 gukomeza gufasha impunzi z’Aburundi n’Abanye-Congo bari mu Rwanda n’abandi bahari bagishakisha ubuhungiro. Guverinoma y’u Rwanda ishimye byimazeyo uruhare rw’u Bubiligi, nka Leta y’u Rwanda tuzakora uko dushoboye kose ku buryo iyi nkunga izagera ku bo igenewe.”

U Bubiligi bwatangaje iyo nkunga hari n’abayobozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) n’iryita ku mpunzi (HCR) mu Rwanda.

Iyo nkunga ije mu gihe HCR yagabanyije kimwe cya kumi ku biribwa byagenerwaga impunzi mu Rwanda, ku buryo ubu basigaye bahabwa 6800 Frw mu gihe mu minsi yashize bafataga 7600 Frw kuri buri muntu mu muryango ku kwezi.

Inkambi ya Mahama icumbikiye abarundi basaga 55,000 bahunze ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015 naho iya Gihembe irimo Abanye-Congo barenga 13000 bahunze intambara zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1996.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt na Minisitiri ushinzwe gucyura Impunzi no gukumira Ibiza, Jeanne d'Arc de Bonheur
Inkambi ya Gihembe icumbikiye impunzi z'Abanye- Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza