U Bubiligi: Urukiko rwemeje ko Abanyarwanda batatu bakurikiranwaho ‘ibyaha bya Jenoside’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi rwemeje ko abanyarwanda batatu bakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kwezi gushize nibwo, Ernest Gakwaya uzwi nka Camarade na Emmanuel Nkunzuwimye bahoze mu mutwe w’Interahamwe ndetse na Fabien Neretse ushinjwa urupfu rw’Umubiligikazi wabaga mu Rwanda, Claire Beckers n’umuryango we, batangiye kubazwa ku byaha bashinjwa.

Ibazwa ry’abo bagabo ryari rigamije kureba niba ibyaha bashinjwa bizaburanishirizwa mu nkiko zisanzwe cyangwa inkiko z’umwihariko zagenewe kuburanisha ibyaha bikomeye.

Nyuma y’iryo bazwa, urukiko rwatangaje kuri uyu wa 20 Ukwakira ko ibyaha abo bagabo bashinjwa ari “ibyaha bya Jenoside” bigomba gukurikiranwa n’urukiko rukurikirana ibyaha bikomeye mu gihe bo bifuzaga kuburanishwa n’inkiko zisanzwe.

Neretese Fabien yari umukozi wa Leta muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Yari aturanye n’umuryango w’Umubiligikazi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana, n’umwana wabo Katia.

Beckers n’umuryango we bashatse uko bahunga bakava aho bari batuye, kuwa 9 Mata 1994 bajya ku Ngabo za Loni zari mu Rwanda, bahagarikirwa kuri bariyeri bararaswa. Bikekwa ko Neretse ari we wagize uruhare mu ihagarikwa rya Beckers n’umuryango we ndetse akaba yaranagize uruhare mu rupfu rw’abandi bantu icumi bari baturanye .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza