U Budage bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyari hafi 30 Frw

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Budage zashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu bya tekiniki mu gihe cy’imyaka itatu, hagati ya 2017-2019, afite agaciro ka miliyoni 29 z’amayero zinga na miliyari 29.5 Frw.

Aya masezerano mashya y’inkunga yemeranyijweho ku wa Kane azafasha mu nzego zirimo kwegereza abaturage ubuyobozi n’imiyoborere myiza, ubutwererane mu by’ubukungu harimo guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro no guteza imbere abikorera.

Yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana.

Ambasaderi Woeste yashimye iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka ishize, avuga ko yifuza ko bwakomeza gutyo binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu y’impinduka, ku bufatanye n’abikorera n’imiryango itari iya leta.

Yakomeje agira ati “Nishimiye ibiganiro bifunguye na Guverinoma y’u Rwanda, nubwo rimwe na rimwe twabona ibintu mu buryo butandukanye ku cyakorwa. Ibi ni kimwe mu bigaragaza ubucuti nyabwo.”

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko iyi nkunga izafasha mu nzego z’imiyoborere myiza, guhanga imirimo no kubaka ubushobozi, inzira izatuma u Rwanda rubasha kugera ku ntego z’igihe kirekire rwihaye.

Yakomeje agira ati “Ubufatanye busanzwe mu iterambere hamwe n’aya masezerano ashyizweho umukono birongera gushimangira icyizere dufitanye n’umubano mwiza w’ibihugu hagati ya Guverinoma y’u Budage na Guverinoma y’u Rwanda.”

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Budage watangiye ahagana mu 1963. Ubu ibigo bishamikiye kuri Guverinoma y’u Budage nka KFW na GIZ nibyo bigira uruhare mu ishyirwa mubikorwa ry’iyo mishinga itandukanye.

Buri myaka itatu, ibihugu byombi bigirana ibiganiro mpuzamahanga bikumvikana inzego bizibandaho muri porogaramu z’iterambere. Ibiganiro by’uyu mwaka bireba ku myaka ya 2017-2019 bikaba bibera i Kigali hagati ya tariki 17-18 Gicursi 2018.

Guverinoma y’u Budage yemeye gutanga impano ya miliyoni 81 z’Amayero, harimo miliyoni 39 z’Amayero agenewe ubufasha mu bya tekiniki.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana basinya amasezerano y'inkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza