U Budage bwashyikirije u Rwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kanama 2017 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

U Budage ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga, kuri uyu wa Gatanu bwohereje mu Rwanda Twagiramungu Jean ngo aburanishwe ku cyaha cya Jenoside no kurimbura imbaga nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu akekwaho.

Twagiramungu w’imyaka 44 yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ahagana saa kumi n’igice azanywe n’indege itwara abagenzi ya Ethiopian Airlines.

Uyu mugabo wari umaze imyaka ibiri aburanira mu Budage ku kuzanwa mu Rwanda akimara kugera i Kanombe yakiriwe n’inzego z’umutekano n’iz’ubutabera z’u Rwanda, ajyanwa mu cyumba yaherewemo umunyamategeko nk’uko amategeko abiteganya ku bantu boherejwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Twagiramungu ni umunyarwanda ukomoka mu yahoze ari selire Ngara, segiteri Mbazi muri komine Rukondo mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni Mu murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Twagiramungu yari umwarimu mu ishuri ryisumbuye ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Kaduha mu yahoze ari komine Karambo ku Gikongoro, na ho ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.

Ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi muri Komine ya Rukondo na Karama zose zo muri Gikongoro.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yashimiye ubutabera bw’u Budage ku bushake bwagaragaje mu gushyikiriza no kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ibi biragaragaza ubufatanye n’ubushake, turasaba ko n’ibindi bihugu bifata uwo murongo kuko gukomeza kugira abanyabyaha ku butaka bwawe si byiza.”

Kugeza ubu u Budage bumaze kuburanisha umuntu umwe ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ari we Rwabukombe Onesphore wakatiwe igifungo cya burundu.

Nkusi yavuze ko batanze impapuro zo guta muri yombi abantu batandatu mu Budage bakekwaho uruhare muri Jenoside, akaba asanga kuba hari uwoherejwe ari intambwe nziza.

Twagiramungu akigera i Kigali yahise ahabwa umunyamategeko uzamwunganira, Nkusi akaba avuga ko n’ibindi azasaba koroherezwamo bazamufasha.

Ati “Twamuteguriye umwunganizi uri bumufashe kugira ngo amumenyeshe amategeko uko ateye…ndetse turamufasha no mu bindi yifuza.”

Amategeko ateganya ko ukurikiranyweho ibyaha agomba kuba yagejejwe imbere y’urukiko bitarenze iminsi icumi.

Abantu 17 ni bo bamaze koherezwa n’ibihugu by’amahanga mu Rwanda ngo bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakekwaho.

Indege yazanye Twagiramungu igeze ku Kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali
Twagiramungu yambikwa amapingu n'inzego z'umutekano z'u Rwanda
Twagiramungu ageze mu maboko ya Polisi y'u Rwanda
Twagiramungu yinjizwa mu modoka ya Polisi
Imodoka ya Polisi yatwaye Twagiramungu agiye gufungwa
Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi aganira n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza