U Bufaransa: Ubujurire bwa Simbikangwa bwateshejwe agaciro, hagumaho igifungo cy’imyaka 25

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Urukiko rusumba izindi mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubujurire bwa Pascal Simbikangwa, wahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rutegeka ko akomeza gufungwa imyaka 25 nk’uko urukiko rwabitegetse.

Simbikangwa w’imyaka 58 yari Kapiteni mu ngabo zarindaga Perezida Habyarimana Juvenal anakora mu rwego rw’ubutasi, yari yajuririye igihano yakatiwe n’Urukiko rw’i Paris muri Werurwe 2014, ahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2016 Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rwashimangiye ko Simbikangwa afungwa imyaka 25.

Kuri uyu wa Kane urukiko rujuririrwa bwa nyuma mu Bufaransa (Cour de Cassation), rwanzuye ko Simbikangwa agomba kurangiza igihano cye kuko bigaragara neza ko ku bushake bwe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu bindi bikorwa byibasiye abasivili.

Simbikangwa ashinjwa kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali no gutanga intwaro n’amabwiriza ku Nterahamwe. Gusa ntiyahwemye guhakana ibyo aregwa, ashimangira ko ari umwere.

Uyu mugabo wafatiwe mu birwa bya Mayottes mu 2008, yaburanaga ari mu kagare k’abafite ubumuga bitewe n’impanuka yakoze mu 1986.

Urukiko rusumba izindi mu Bufaransa rwategetse ko Pascal Simbikangwa agomba kurangiza igifungo cy'imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza