U Bufaransa: Pascal Simbikangwa yasabiwe gufungwa imyaka 25

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 2 Ukuboza 2016 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha mu Rukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa, bwasabye ko Pascal Simbikangwa yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bumukurikiranyeho.

Icyo gihano yari yagikatiwe mbere n’Urukiko rw’i Paris mu 2014, rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside no muri Jenoside ubwayo n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Simbikangwa w’imyaka 56 wahoze mu ngabo za Ex-Far, yatangiye kuburanishwa mu rukiko rw’Ubujurire tariki ya 25 Ukwakira 2016, nyuma y’ubujurire yatanze kuko atari yishimiye imyaka 25 yari yakatiwe mbere.

Simbikangwa wari ufite ipeti rya Kapiteni mu ngabo zarindaga Umukuru w’Igihugu ndetse akanakora mu rwego rw’iperereza, yaburanaga avuga ko yari umuntu woroheje mu gihe abamushinjaga bavugaga ko yari umwe mu bantu bakomeye cyane mbere no mu gihe cya Jenoside.

Uyu mugabo wafatiwe mu birwa bya Mayottes mu 2008, yaburanaga ari mu kagare k’abafite ubumuga bitewe n’impanuka yakoze mu 1986.

Imbere y’Urukiko rw’ibanze mu Bufaransa, Simbikangwa yasabirwaga igihano cyo gufungwa burundu.

Pascal Simbikangwa ashinjwa kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali no gutanga intwaro n’amabwiriza ku Nterahamwe.

Izindi manza z’abakekwaho Jenoside zabereye mu Bufaransa ni urwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe igifungo cya burundu muri Nyakanga uyu mwaka nyuma yo kubahamya icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushinjacyaha busaba ko Simbikangwa yafungwa imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza