U Bushinwa:Mushikiwabo na Zhang Yesui baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Ugushyingo 2016 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abayobozi bakuru b’u Rwanda ryahuye n’iry’ab’u Bushinwa, ejo kuwa Gatanu barahuye baganira ku buryo umubano w’ibihugu byombi wakomeza gutera imbere.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, Umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’umutekano, Lt.Gen. Karenzi Karake na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt.Gen. Charles Kayonga.

Abayobozi b’u Bushinwa baganiriye n’ab’u Rwanda i Beijing, bari bayobowe na Zhang Yesui, wungirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’abandi baturutse muri iyo Minisiteri.

Minisitiri Mushikiwabo yatangarije RBA ko ibiganiro byibanze ku buryo ibihugu byombi byateza imbere umubano bifitanye no ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yemeranyijweho mu ihuriro ry’ubufatanye bw’u Bushinwa n’Afurika (FOCAC).

Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza n’u Bushinwa kandi ibihugu byombi bishishikajwe no kugeza uwo mubano ku rundi rwego.”

Ibi biganiro byanahuriranye n’isabukuru yo kwizihiza imyaka 45 ibihugu byombi bimaze bifitanye umubano, kuko watangiye mu 1971.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze kandi ko banaganiriye ku ngingo yo gukorera ubucuruzi mu Rwanda n’amahirwe mu ishoramari ahaboneka.

Yagize ati “Twanaganiriye ku bwubatsi n’imishinga y’imihanda ndetse no ku mushinga wo kubaka inzira ya gariyamoshi uhuriweho n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

U Bushinwa butera inkunga imishinga myinshi mu Rwanda. Muri yo harimo inyubako y’ubuyobozi izakoreramo za Minisiteri ndetse n’imihanda ireshya na kilometero 54 muri Kigali.

Minisitiri Mushikiwabo na Lt.Gen Karenzi Karake, bari mu Bushinwa guhera kuwa Gatatu w’iki cyumweru aho banitabiriye inama yiga ku mutekano yitiriwe ‘Munich Security Conference’, bakanahura n’Abanyarwanda bari muri Diaspora y’u Bushinwa.

Akomoza kuri iyi nama, Mushikiwabo yagize ati “Twaganiriye ku guhindura politiki n’icyerekezo cy’umutekano n’amahoro ku Isi, no ku ruhare rw’u Bushinwa mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke no kubungabunga amahoro.”

Yagarutse ku kuba u Bushinwa nk’igihugu kiri mu kanama k’amahoro ku Isi bufite inshingano zo kuyaharanira. Iki gihugu kandi kinatanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo nkuko u Rwanda rubikora.

Minisitiri Mushikiwabo na Zhang Yesui wungirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza