U Buyapani bwatanze ibihumbi 270$ byo gufasha impunzi zo mu nkambi ya Mahama

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Buyapani yahaye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Rwanda, inkunga y’ibihumbi 270 by’amadolari (miliyoni zisaga 240 Frw), yo gukemura ibibazo by’impunzi z’Abarundi 58,552 ziri mu nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe.

Iyi nkunga izifashishwa mu bijyanye n’ubufasha mu by’amategeko, kurengera abana n’ubuzima. Gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iyi nkunga bikazakorwa kuwa 6 Kamena 2019.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko ‘bishimiye iyi nkunga batewe na Guverinoma y’u Buyapani kandi izakoreshwa neza ku bantu igenewe’.

Imishinga izakoresha iyi nkunga mu kongerera ubushobozi UNHCR bwo gufasha impunzi kugerwaho na serivisi zitandukanye zirimo ubufasha mu by’amategeko, kurindwa ihohoterwa by’umwihariko abana.

Uzatuma kandi impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mahama zibona serivisi z’ubuzima bw’ibanze, gufashwa kugera kuri serivisi z’ubuzima zisumbuye nko kujyanwa mu bitaro bikuru cyangwa iby’icyitegererezo ku warwaye ubikeneye ndetse no guhabwa imiti ya ngombwa.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko igihugu cye gishyira imbere ubufatanye mu iterambere mu kurinda no kongerera ubushobozi abantu batandukanye by’umwihariko abakene n’abababaye kugira ngo babeho neza.

Ati “Kuva nagera mu Rwanda mu myaka itatu ishize, nasuye inkambi y’impunzi ya Mahama inshuro zirindwi kugira ngo nizere ntashidikanya uko inkunga yacu igera ku bagenerwabikorwa. Turashimira UNHCR Rwanda n’abafatanyabikorwa ku gushyira mu bikorwa uyu mushinga w’ingirakamaro.”

Mu myaka itandatu ishize Guverinoma y’u Buyapani ni imwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba UNHCR Rwanda, aho imaze gutanga inkunga ya miliyoni $7 mu gufasha impunzi.

Kugera kuwa 31 Werurwe, Guverinoma y’u Rwanda yari imaze kwakira impunzi 148,320, baba mu nkambi esheshatu, ibigo bine byo kuzakiriramo ndetse no mu bice by’imijyi by’igihugu.

Impunzi zo mu nkambi ya Mahama zagenewe inkunga izazifasha mu kugerwaho na serivisi z'ubutabera, ubuzima no kurengera abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza