U Rwanda ku mwanya wa 12 muri Afurika mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Kamena 2019 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Raporo ya 2019 igaragaza uko urugendo rw’ibihugu mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 mu bihugu 52 byagenzuwe, aho rufite amanota 57.9%.

Iyi raporo yamurikiwe mu nama yateguwe n’ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika (SDGC/A), irimo gusuzuma urugendo rw’imyaka itatu izi ntego zishyirwa mu bikorwa.

Isesengura ryakozwe ku bipimo 97 bishamikiye ku ntego 17 z’iterambere rirambye, Sychelles na Libya, ntabwo byagenzuwe kuko nta mibare ihagije bifite ku bijyanye n’izi ntego. Tunisie niyo iri ku mwanya wa mbere mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGs n’amanota 66% naho Sudani y’Epfo ikaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 29%.

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’iterambere rirambye, nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

Izi ntego zikaba zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma, ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.

Tunisie iri ku mwanya wa mbere, ikurikiwe n’Ibirwa bya Maurice, Algeria, Maroc, Cap Vert, na Misiri. Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruri ku mwanya wa Mbere no kuwa 12 muri Afurika, rukurikiwe na Kenya iri ku wa 15, Tanzania ku wa 16, Uganda ku wa 18 n’u Burundi ku wa 34.

Ibihugu biri mu myanya ya nyuma ni Sudan y’Epfo, Centrafurika, Tchad, Somalia na Repubulika ya Congo.
Muri rusange umugabane wa Afurika uri inyuma ugereranyije n’iyindi bitewe n’impamvu z’ubukene aho abaturage miliyoni 410 b’uyu mugabane muri 2015 bari mu bukene.

Hari kandi imbaraga nke mu gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye, uburezi, ubuzima, uruhare rw’abaturage n’ibindi. Hari no kuba 40% by’intego z’iterambere rirambye zidafite amakuru, ubwiyongere bw’abaturage no kuba nta buryo bwo kubazwa inshingano ku ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego.

Iyi raporo igaragaza ko muri Afurika y’Iburasirazuba hakiri imbogamizi mu ntego zirimo; ubuzima n’imibereho myiza, ibikorwa remezo, ndetse n’amahoro n’inzego zikora neza. Icyakora mu bijyanye n’uburezi n’ubufatanye mpuzamahanga hari intambwe imaze guterwa.

Intego zashyizwe mu bikorwa neza muri aka karere zirimo; kwita ku bidukikije no kongera umusaruro.

Mu kiganiro cyagarutse ku cyakorwa ngo intego za SDGs zishyirwe mu bikorwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko hakenewe ko izi ntego abanyafurika bazibona nk’izabo aho kuzibona nk’iz’abanyaburayi.

Ati “Hakenewe ko ibihugu bizifata nk’izabyo aho kuzibona nk’ibintu byavuye i Burayi, dukwiye kuzibona nk’izashyiriweho guhindura imibereho y’abaturage bacu”.

Yavuze ko ku bijyanye no gutanga amakuru kuri izi ntego hakenewe ko ibigo by’ibihugu by’ibarurishamibare bihabwa ubushobozi kandi ibihugu bikanoza uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa intego za SDGs.

Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr Agnes Kalibata, yavuze ko ikibazo gihari atari ukubura amafaranga yo gushyira mu bikorwa izi ntego ahubwo ari uburyo akoreshwa kuko usanga hatitabwa ku by’ingenzi byahindura imibereho y’abaturage nk’ubuhinzi, ubuzima n’uburezi.

Intego z’iterambere rirambye zivuga ko mu 2030 hazaba haranduwe ubukene, inzara, abaturage bafite ubuzima bwiza n’imibereho myiza, uburezi bufite ireme, uburinganire n’ubwuzuzanye bwagezweho, bafite amazi meza n’isukura, bagerwaho n’amashanyarazi, iterambere ry’ubukungu, inganda, guhanga udushya n’ibikorwa remezo, ubusumbane bwagabanyijwe, imijyi imeze neza, umusaruro wiyongereye n’ibindi.

Umugabane wa Afurika ufite icyuho kirenga miliyari 500 z’amadolari zishobora no kwikuba kabiri ku mwaka, iyi akaba ari yo ngengo y’imari y’inyongera yakagombye kuboneka buri mwaka kugira ngo intego z’iterambere rirambye zishoboke.

Raporo ya 2019 igaragaza uko urugendo rw’ibihugu mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 mu bihugu 52 byagenzuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza