U Rwanda n’ibihugu bya EAC biyemeje gufatanya gushakira amajwi Amb. Amina muri AU

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Ugushyingo 2016 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, byemeranyije gufatanya gushakira amajwi Amb. Amina Mohamed watanzwe na Kenya nk’umukandida ku buyobozi bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, agashyigikirwa nk’umukandida w’akarere.

Uyu mwanzuro wemeranyijweho mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba EAC, yabereye i Nairobi kuwa 12 Ugushyingo 2016, aho biyemeje kujya inyuma ya Amb. Dr Amina Mohammed usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya.

Ni mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2017 i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia, ubwo ibihugu 54 bigize AU bizaba byakoraniye mu nteko rusange ya 28, ku cyicaro cy’uyu muryango.

Hazaba hasimbuzwa Dr Dlamini Zuma wagiye ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU mu 2012 ariko udashaka kwiyamamariza manda ya kabiri yemererwa n’itegeko, ndetse mu bakomiseri umunani ba AU harimo batandatu bari kurangiza manda ya kabiri batemerewe kongera kwiyamamaza.

Iyo nama yabaye kuwa Gatandatu ku butumire bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane na Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania, Amb. Dr. Augustine Mahiga, usanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri EAC, yari igamije kuganira ku buryo bwo gushyigikira kandidatire ya Amb. (Dr) Amina C. Mohamed.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo arimu bitabiriye, hamwe na Amb. (Dr) Amina C. Mohamed wa Kenya, Sam Kutesa wa Uganda, Talha Mohamed Waziri wari uhagarariye Tanzania na Otis Aimable wari uhagarariye Repubulika y’u Burundi, n’abandi bayobozi barimo n’abahagarariye Ubunyamabanga bwa EAC.

Inama ya 25 y’Abaminisitiri yabereye i Kampala kuwa 28 Ukwakira 2016, yemeje kandidatire ya Amb Mohamed, mu matora azaba muri Mutarama mu nama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu bigize AU, icyo gihe bikaba byarahawe akanama gakomeza kubisuzuma neza.

Aba baminisitiri bongeye gukorana kuwa 7 Ugushyingo 2016 bifashishije itumanaho ry’amashusho, bose bashimangira ko bashyigikiye kandi bafitiye icyizere kandidatire ya Amb. Mohamed, bemeza ko bagomba guhurira i Nairobi, bagategura ibikorwa byo kumushyigikira byeruye.

Nyuma y’iyi nama yo kuwa Gatandatu, imyanzuro ivuga ko “iyi nama idasanzwe y’abaminisitiri yakiriye kandi yishimira ibimaze gukorwa mu gukomeza gushakisha uburyo bwo gushyigikira kandidatire yatanzwe na Kenya, imaze gushyigikirwa n’ibihugu bitandukanye.’’

Ikomeza igira iti “Ba minisitiri bashimangiye ugushyigikirwa kwa kandidatire ya Amb. (Dr) Amina C. Mohamed nk’umukandida wa EAC ku buyobozi bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ba minisitiri kandi biyemeje gufatanya kumwamamaza no kumvisha ibindi bihugu kumushyigikira.’’

Iyi nama y’abaminisitiri yananzuye gusaba Ubunyamabanga bwa EAC kubimenyesha ibihugu byose bigize Akarere bakabisaba amajwi.

Kenya nayo ikomeje gushakira amajwi Amb. Mohamed, aho kuwa 8 Ugushyingo, Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Tchad, Idris Debby Itno ari nawe Perezida wa AU muri uyu mwaka, amugezaho ubutumwa bwa Perezida Kenyatta amusaba gushyigikira kandidatire ya Ambasaderi Mohamed.

Mohamed w’imyaka 55, azaba ahanganye n’abakandida barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Pelonomi Venson-Moitoi n’uwa Guinée Equatoriale, Agapito Mba Mokuy bahatanye mu matora yabereye mu Rwanda muri Nyakanga, ariko hakabura ugira bibiri bya gatatu by’amajwi yose, amatora yimurirwa muri Mutarama umwaka utaha.

Harimo kandi Umunya-Senegal, Abdoulaye Bathily usanzwe ari Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika yo hagati, ushyigikiwe cyane n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’u Burengerazuba. Harimo na Fowsiyo Yusuf Haji Adan wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad, Moussa Faki Mahamat.

Umuyobozi wa Komisiyo n’umwungirije batorwa n’abakuru b’ibihugu, abakomiseri umunani bagatorwa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abahagarariye ibihugu byabo muri AU.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza