U Rwanda na Maroc byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu za nucléaire

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu rwego ngenzuramikorere (RURA), yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ubwami bwa Maroc, mu kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire, n’imirasire yangiza (Radiation).

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, azafasha mu guhanahana amakuru ajyanye n’uru rwego rushya mu Rwanda.

Impuguke mu bijyanye n’ingufu za nucléaire zisobanura ko imirasire yitwa iyangiza (Radiation), kubera ko iba ifite ubushobozi bwo guhindura imimerere y’ikintu mu buryo gishobora gukoreshwa ntikigire ingaruka.

Mu bihugu byateye imbere nk’Ubwami bwa Maroc, iri koranabuhanga rifasha cyane mu iterambere, dore ko imibare igaragazwa izi ngufu z’imirasire yangiza zikoreshwa mu buvuzi ku kigero cya 80%, zigakoreshwa kuri 15% mu nganda ndetse na 5% mu bushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura ingufu za nucléaire n’imirasire yangiza mu Bwami bwa Maroc (AMSSNuR), Dr. Khammar Mrabit, yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’izi ngufu.

Yavuze ko nubwo iwabo bageze ku rwego rwo hejuru, bazishimira gukorana n’u Rwanda mu gukomeza kuzamura ibijyanye n’imikoreshereze y’ingufu zangiza no kwimakaza umutekano w’abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’izi ngufu z’imirasire yangiza.

Yakomeje agira ati “Aya masezerano tuyitezemo ubufatanye mu guhanahana amakuru hagati y’Ubwami bwa Maroc na Leta y’u Rwanda kuko n’ubwo tugeze kure ariko u Rwanda ni igihugu kigaragaza ubushake mu gukoresha ingufu z’imirasire yangiza.”

Ubusanzwe mu Rwanda ingufu z’imirasire yangiza nizo zikoreshwa mu bijyanye n’umutekano aho ibyuma byifashishwa mu gusaka imizigo ku bibuga by’indege, muri za hoteli, mu nyubako za leta z’ahandi hantu bisaba ko uwinjira afite umutwaro cyangwa igikapu babanza kugisaka.

Aha iyo winjije igikapu muri kiriya cyuma gisaka, ingufu z’imirasire yangiza zihita zigaragaza ishusho n’imiterere y’ibinyujijwe muri icyo cyuma.

Ku rundi ruhande ariko izi ngufu by’umwihariko iz’imirasire yangiza zikoreshwa mu bitaro aho zinifashishwa mu kuvura kanseri mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Imirasire yangiza kandi mu Rwanda ikoreshwa mu kurwanya udusimba twangiza imyaka n’imibu.

Kugeza ubu umuntu wese wifuza gukora cyangwa gutangiza ibikorwa bifitanye isano no gukora ibintu bibyara imirasire yangiza, agomba kubisabira uruhushya rutangwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu bufatanye n’igihugu nk’Ubwami bwa Moroc, cyateye imbere mu ikoreshwa ry’uru rwego rw’ingufu zangiza.

Yagize ati “Muri ubwo bufatanye tuzagenda twungurana inama. Tumaze gutera intambwe zigaragaza ko hari icyerekezo gishimishije kandi no mu minsi ya vuba tuzaba dufite aho bashiririza kanseri.”

Mu Ukuboza 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya zasinye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza mu rwa Gasabo ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema n'Umuyobozi Mukuru wa AMSSNuR, Dr Khammar Mrabit bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema n'Umuyobozi Mukuru wa AMSSNuR, Dr Khammar Mrabit nyuma yo gusinya amasezerano
Umuyobozi Mukuru wa AMSSNuR, Dr Khammar Mrabit wari uhagarariye Ubwami bwa Maroc mu gusinyana amasezerano na Leta y'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko u Rwanda ruzungukira muri aya masezerano
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imirasire yangiza mu rwego ngenzuramikorere (RURA), Tuyisenge Jean de Dieu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza