Kwamamaza

U Rwanda na Uganda mu gikorwa cyo kugaragaza neza umupaka ubahuza

Yanditswe kuya 17-11-2016 saa 13:51' na Ntakirutimana Deus


Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda iri mu gikorwa cyo kugaragaza aho umupaka utandukanya ibihugu byombi uherereye, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ashobora kuwuturukaho.

Icyo gikorwa kiri kunozwa na Komisiyo yiswe ‘Rwanda-Uganda Border Demarcation’ ifatanyije n’Akarere ka Nyagatare.

Kugaragaza imipaka itandukanya ibihugu byo mu karere, bikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia mu 2007, yafatiwemo icyemezo cyo gukosora imipaka mu rwego rwo kurwanya amakimbirane ashobora gukomoka ku mbibi zigabanya ibihugu.

Umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umugabane wa Afurika, Ngoga Eugène, yasabye abaturage baturiye imipaka kuyikoresha neza, kuko mu gihe iba igaragajwe neza bishobora kongera imibanire myiza hagati y’abaturage b’ibihugu bisangiye izo mbibi.

Umupaka w’u Rwanda na Uganda ufite uburebure bwa kilometero 250 uvuye ku Kirunga cya Sabyinyo, ukagera ku mupaka wa Kagitumba, mu Karere ka Nyagatare.

Imbago nk’izi zatangiye kugaragazwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uherereye mu Karere ka Rubavu, ahakundaga kugaragara amakimbirane ashingiye hagati y’abaturage b’ibi bihugu.

Izo mbago ziri kugaragazwa mu rwego rwo kwirinda amakimbirane yaterwa no kurenga umupaka
Ibiro abaturage basabiramo ibyangombwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 6 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved