U Rwanda na Uganda mu masezerano ashobora guhosha ibibazo bimaze iminsi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Kanama 2019 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, biteganyijwe ko ku wa Gatatu bazahurira muri Angola, mu nama izitabirwa n’abandi bayobozi barimo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibiro bya Perezida wa Angola, João Lourenço ari na we uzakira iyi nama, byatangaje ko “abakuru b’ibihugu bya Angola, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Uganda n’u Rwanda bazahurira mu nama mu murwa mukuru w Angola ku wa 21 z’uku kwezi saa tanu za mu gitondo, ngo bakurikire isinywa ry’amasezerano y’ibimaze kwemeranywaho hagati ya Uganda n’u Rwanda, nyuma y’intambwe yatewe na Angola ishyigikiwe na RDC.”

U Rwanda rumaze iminsi rushinja Uganda ibintu bitatu bikomeye birimo Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagakorerwa iyicarubozo imiryango na ambasade batazi aho bari kandi ntibagire icyo bashinjwa imbere y’inkiko, abandi bakavanwa mu byabo bakajugunywa ku mipaka. Ni ikibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.

Ikindi ni abagize inzego z’umutekano za Uganda kimwe n’abayobozi muri icyo gihugu bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda barimo imitwe ya RNC, FLN, FDLR n’abandi; hakaba n’ikibazo kijyanye n’ubucuruzi bw’Abanyarwanda bwabagamiwe bikomeye ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa muri Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko “Angola yasabye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda.” Gusa aho u Rwanda ruhagaze kuri aya masezerano hazatangazwa ku munsi nyir’izina w’inama y’i Luanda.

Iyi nama ije ikurikira iheruka yabaye ku wa 12 Nyakanga, ubwo u Rwanda na Uganda byiyemezaga gukomeza kuganira ku bibazo ibi bihugu bifitanye.

Mu myanzuro iyi nama yafashe harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.

Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.

Iyo ngingo ivuga ko “Inama yakiriye neza ubushake bwa Angola ifatanyije na RDC muri urwo rugendo [gukemura ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].’’

Abaperezida ba Angola, u Rwanda, Uganda na RDC bategerejwe i Luanda ku wa Gatatu
Nyuma y'inama yabaye muri Nyakanga, aba bayobozi bagiye kongera guhurira i Luanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza