U Rwanda rugiye gushyikiriza AU inyandiko zemeza burundu CFTA

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 02:05
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko mu minsi mike u Rwanda ruzashyikiriza Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, yamaze kwemezwa haba ku rwego rwa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko.

Dr Ngirente yabivuzeho mu nama ngarukamwaka za Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ziri kubera i Busan muri Korea y’Epfo, ku wa 21-25 Gicurasi 2018, ku nsanganyamatsiko yo “kwihutisha iterambere ry’inganda za Afurika”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko guteza imbere inganda byafasha mu kongera umusaruro, gutanga imirimo myinshi, kuzamura inyungu n’uburumbuke ku baturage, kuko kugeza ubu uruhare rwa Afurika mu bikorwa n’inganda ari 2%, kandi ugasanga ahanini ibyoherezwa mu mahanga ari ibizabyazwamo ibindi bintu.

Yavuze ko impinduka zisaba ubushake bwa politiki, imikorere myiza ya serivisi za leta, amabwiriza akwiye agenga imikorere n’urwego rw’abikorera rukora cyane.

Muri uwo murongo, Dr Ngirente yavuze ko Afurika imaze gukora impinduka mu myaka icumi ishize, ariko hari imbogamizi zigikeneye gukurwaho mu kongera umusaruro, ibikorwa remezo, amakuru mu bijyanye n’ubucuruzi, kugera kuri serivisi z’imari n’ubufasha mu bijyanye n’ubucuruzi.

Yakomoje ku cyerekezo 2063 AU yihaye, gikubiyemo imishinga yitezweho kwihutisha impinduka kuri uyu mugabane, harimo nko guteza imbere ibicuruzwa, urujya n’uruza rw’abantu, isoko rusange rya Afurika n’isoko rihuriweho ry’ubwikorezi bw’indege.

Dr Ngirente yavuze guhera muri uyu mwaka hari imishinga iri gushyirwa mu bikorwa, nyuma y’amasezerano ibihugu 44 bingana na 80% by’ibigize uyu mugabane byasinyiye i Kigali muri Werurwe.

Yakomeje agira ati “Ku nshuro ya mbere, Afurika izahurira ku isoko rimwe ry’ibicuruzwa na serivisi, rizanaharurira amayira urujya n’uruza rw’abantu n’ishoramari.”

Yavuze ko kwemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange bikomeje, nyuma y’uko Ghana na Kenya batanze muri AU inyandiko zemeza burundu AfCFTA ku wa 10 Gicurasi 2018, u Rwanda na rwo ruka ruri hafi.

Ati “U Rwanda narwo ruzabikora vuba cyane kuko amasezerano yarangije kwemezwa burundu haba mu nama y’abaminisitiri no mu Nteko Ishinga Amategeko. Ndagira ngo mbonereho nsabe abanyamuryango ba AU bose kwihutisha kwemeza burundu aya masezerano.”

Biteganywa ko aya masezerano azahuriza miliyari 1.2 z’abatuye Afurika ku isoko rimwe ry’umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$, azarushaho kureshya abashoramari n’iterambere muri rusange. Azatangira gushyirwa mu bikorwa namara kwemezwa burundu n’ibihugu 22 bigize AU.

Dr Ngirente yanakomoje kuri pasiporo nyafurika ihuriweho yemejwe mu 2016, avuga ko izagenda ikuraho imbogamizi zigaragara mu rujya n’uruza rw’Abanyafurika ku mugabane wabo.

Yakomeje agira ati “Guhera mu 2014, u Rwanda rwatangiye guha visa abanyafurika bose bageze aho binjirira mu gihugu, kandi umusaruro wabyo mu rwego rw’ingendo n’ubukerarugendo uhagaze neza cyane. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Rwanda rwaguye iyi gahunda yo gufatira visa aho binjirira mu gihugu ku baturage b’igihugu icyo aricyo cyose ku Isi.”

Yanavuze ko Isoko rihuriweho ry’ubwikorezi bw’indege muri Afurika (Single African Air Transport Market) ryatangijwe muri Mutarama uyu mwaka, naryo rizoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mugabane, mu “buryo buhendutse kandi bwihuse.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yashimangiye ko gukorera izi nama ngarukamwaka i Busan ari amahirwe akomeye yo kongera imbaraga ubufatanye busanzwe hagati ya Afurika na Repubulika ya Korea y’Epfo, bumaze gutanga umusaruro mu nzego zirimo ingufu, ikoranabuhanga, ubuhinzi, iterambere ritangiza ibidukikije no kuzamura ubushobozi bw’abakozi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye inama ngarukamwaka za Banki Nyafurika Itsura Amajyambere i Busan muri Korea y’Epfo
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yaganiriya na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi A. Adesina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza