"U Rwanda rukwiye kuba urugero ku guca intambara z’imyemerere mu madini"

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gusigasira ubworoherane hagati y’amadini Umuryango Heavenly Culture World Peace Restoration of Light (HWPL) ukorana n’abayobozi barimo n’abanyamadini mu kubaka amahoro ku Isi, wasobanuye ko ivangura rishingiye ku myemerere ridakwiye guhabwa intebe.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 23 Gashyantare 2018 mu biganiro byahuje bamwe mu bayobozi b’amadini ya Gikirisitu mu Rwanda n’abayisilamu byibanze ku ngamba zo kurandura ivangura rishingiye ku myemerere.

Amakimbirane yagiye agira ingaruka mu bihugu bitandukanye ndetse anashibukamo intambara zavukije bamwe ubuzima nko muri Philippines, Indonesia, Nigeria n’ahandi. Amateka agaragaza ko 80% by’intambara Isi ihura nazo zishingiye ku makimbirane afite imizi ku myemerere.

Umuhuzabikorwa wa HWPL mu Rwanda, Rena Lee, yatangaje ko intego yo guhuriza hamwe abafite imyemerere itandukanye ari ukurebera hamwe uko babana neza hatitawe ku madini yabo.

Yagize ati “Tuzakomeza ibiganiro bibiba amahoro hagati y’amadini buri kwezi hibandwa ku ngingo zitandukanye. Urubyiruko rukwiye kuzamura ijwi rukabwira abatazi iri vangura rishingiye ku madini kugira ngo barihagarike. Abantu bizera bakwiye no kwita ku byanditswe basoma mu bitabo by’ivugabutumwa bakoresha. Ibi bizatuma barwanya ibikorwa by’ivangura.”

Yakomeje avuga ko “Gukorera mu Rwanda bizereka ibindi bihugu ko rushyigikiye iki gikorwa. U Rwanda rufasha ibindi bihugu bifite ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku madini.”

Ibiganiro by’uyu munsi byahuriranye no kwizihiza Icyumweru Mpuzamahanga cyahariwe gutanga amahoro mu by’imyemerere.

Ababyitabiriye biganjemo abayisilamukazi basobanuriwe uko bakwitwara birinda amakimbirane ashingiye ku madini ndetse bakanasakaza umuco w’amahoro ahari ibibazo.

Sheikh Gabiro Shaffi yavuze ko ubutumwa butangwa na Islam bukwiye kuba ubw’Isi yose.

Yagize ati “Abatari abayisilamu iyo ubabangamiye uba unize ivugabutumwa. Ntiwakorera ivugabutumwa umuntu wamaze kwica. Ugomba kwigisha abantu ubayobora ku Mana. Abavugabutumwa bakwiye kwigisha indangagaciro zivuye ku Mana zirimo urukundo no gufashanya. Ibi bijyana no guhagarika gufana abantu bakagendera kure amarangamutima.”

Umuyobozi Ushinzwe Ibwirizabutumwa mu Muryango w’Abayisilamu Rwanda (RMC) Sheikh Maniriho Ismael yavuze ko iki gikorwa kigamije kwirinda ivangura ryose rishingiye ku idini.

Yagize ati “Turi abanyamadini ariko dukorera ijuru, ikintu cyose kigendanye n’ihohoterwa cyangwa ubwiyahuzi byaba kwiturikirizaho igisasu, Islam irabirwanya. Indamukanyo yacu ni amahoro. Amadini yose ahurira hamwe mu gusakaza amahoro no kwimakaza umuco w’ubworoherane n’ibindi bigamije iterambere ry’igihugu.”

Mu Rwanda iyi nama yabaga ku nshuro ya 31 kuva mu 2014, HWPL itangiye ibikorwa byayo mu gihugu.

Umuryango wa Heavenly Culture World Peace Restoration of Light (HWPL) watangijwe n’Umunya-Koreya y’Epfo Man Hee Lee mu 2014. Ufite ibiro bisaga 218 mu bihugu 126 ikoreramo.

Umuhuzabikorwa wa HWPL mu Rwanda, Rena Lee na Radjab wamusemuriraga
Iyi biganiro byitabiriwe n'abiganjemo abayisilamukazi
Umuhuzabikorwa wa HWPL mu Rwanda, Rena Lee yavuze ko bafite intego yo gukorana n'abanyamadini bose mu kwimakaza umuco w'amahoro
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imigenzo y'Idini n'Ivugabutumwa muri RMC, Sheikh Twahiru Said
Bishop Rumanura Edmond uyobora Pentecostal Church yavuze ko kuba abantu batandukanye mu myizerere bidakwiye ko bacirana imanza zatuma bakimbirana
Sheikh Gabiro Shaffi yashimangiye ko abavugabutumwa bakwiye kwigisha abantu inzira ibayobora ku Mana
Abayisilamukazi baganirijwe uko baba umuyoboro mwiza wo kubiba amahoro ku Isi yose batitaye ku idini babarizwamo
Bishop Rubuguza Jean Claude uyobora Evangelical Rock Spiritual Church yavuze ko bikwiye ko abayobozi b'amadini bahura bakaganira ku cyatuma amahoro arushaho gusakara hose
Umuyobozi Ushinzwe Ibwirizabutumwa mu Muryango w’Abayisilamu Rwanda (RMC) Sheikh Maniriho Ismael yavuze ko ibi biganiro bihuza abantu badahuje imyemerere ariko bahuje icyerekezo cy’iterambere
Uwimana Shadia wari uhagarariye abandi bagore b'abayilamukazi mu bitabiriye ibiganiro
Bahawe umwanya wo kwandika ibitekerezo byabo ku cyatuma amahoro yimakazwa mu bice byose by'Isi
Banditse ubutumwa bushimangira ko amahoro akwiye kuganza hose
Batanze ibitekerezo by'icyakorwa mu kwimakaza amahoro no kwirinda ivangura rishingiye ku myemerere
Uwimana Shadia yasobanuye uruhare rw'ababyeyi mu gusigasira umuco w'amahoro
Rena Lee yavuze ko bafite intego yo gutangiza ishami rihoraho mu Rwanda mu gihe kiri imbere
Sheikh Hassan, Imam w'Umusigiti wa Majengo Al Hidayat, ibi biganiro byabereyemo
Ubutumwa bwanditswe bwabyaye ijambo "Peace" risobanura amahoro
Ababyeyi baganirijwe nk'abagira uruhare runini mu burere bw'abana mu muryango, bahawe umukoro wo kubatoza kwirinda ivangura rishingiye ku myemerere
Nyuma y'ibiganiro, ababyitabiriye bakoze ikimenyetso kigaragaza ko bashyigikiye ko amahoro yimakazwa ku Isi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza