U Rwanda rwaba ruzakurikirana abakoloni ku ruhare rwabo mu mugambi wa Jenoside?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Amateka y’u Rwanda asobanura neza uruhare rw’abakoloni b’Ababiligi mu gushegesha no gusenya Ubunyarwanda, bahereye ku ngengabitekerezo y’amoko yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Mbere y’abakoloni, amateka avuga ko inyito Abahutu, Abatutsi, Abatwa ntibyasobanuraga amoko ahubwo byari ibyiciro bishingiye ku mirimo bakoraga, dore ko nta makimbirane cyangwa intambara ziyashingiyeho zari zarigeze ziba mu Rwanda.

Abakoloni bakoresheje amoko Hutu na Tutsi muri politiki yo gucamo abantu ibice hagamijwe inyungu z’ubukoloni, gusumbanya abantu no guheza bamwe. Mu 1932 bakaba barabigaragaje bandika amoko mu ndangamuntu z’Abanyarwanda.

Bashyizeho kandi bashyigikira imiyoborere ishingiye ku bwoko, aho ishyaka ‘Parmehutu’, ryashyigikiye ivangura ry’Abanyarwanda no guheza Abatutsi, ariwo waje kuba umurongo w’imiyoborere y’ubutegetsi bwakurikiyeho [Repubulika ya mbere n’iya kabiri] zateguye zikanashyira mu bikorwa jenoside.

Abashakashatsi bakomeje kugaragaza uru ruhare ndetse abatari bake bakifuza ko u Bubiligi bwabiryozwa.

Nubwo hari ababibona batyo, Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, yabwiye IGIHE ko atazi niba Abanyarwanda bakurikirana abakoloni ariko avuga ko mu rwego rw’amategeko uwabishaka yabikurikirana abanje akamenya icyo abikuramo.

Yagize ati “Ntabwo mbizi. Mu mategeko Abanyarwanda babitekereza...uwaba afite icyo ashaka gukurikirana yagikurikirana akagisuzuma akamenya icyo kimuha n’icyo kitamuha.”

Yakomeje avuga ko ubukoloni bwagize ingaruka mu bihugu byinshi kandi buri gihugu kibyitwaramo mu buryo bunyuranye. Gusa ku ruhande rw’u Rwanda ntakiratekerezwa.

Tariki 7 Mata 2000, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Guy Verhofstadt, imbere y’imbaga yasabye imbabazi z’uko igihugu cye cyatereranye Abatutsi bicwaga ubwo cyacyuraga abasirikare bacyo bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside. Izi mbabazi zitandukanye n’uruhare rw’iki gihugu mu gutandukanya abanyarwanda byabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari ibihugu byishyuza abakoloni impozamarira

Kuba u Rwanda rwakurikirana uruhare rubi rw’abakoloni mu mateka yarwo ntirwaba rubaye igihugu cya mbere, Tanzania na Kenya byateye iyo guhagama Abongereza n’Abadage babikolonije.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, basabye Guverinoma gushyira igitutu ku Budage bukishyura impozamarira z’abantu bishwe n’ingabo zabwo mu ntambara ya Maji Maji imaze imyaka 110 ibaye. Ibi byanakozwe na Namibia na Kenya yamaze kubisaba u Bwongereza kubera abaturage babo bishwe barwanira ubwigenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza