U Rwanda rwahawe kuyobora akanama ngishwanama ku mutekano muri Afurika yo hagati

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatangiye kuyobora Akanama Ngishwanama k’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, nk’uko byatangajwe mu nama y’aka kanama yatangiye i Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Ako kanama gahuza ibihugu byo muri Afurika yo Hagati buri mezi atandatu, harebwa uko ibihugu byarwanya ikwirakwizwa ry’imbunda n’intwaro ngo haboneke umutekano uhamye, ibihugu bibashe gutera imbere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nikobisanzwe Claude, yavuze ko guhabwa izi nshingano ari icyizere gikomeye cyagiriwe u Rwanda.

Yagize ati “Ni ibintu bishimishije kuko bije mu gihe mu gihe u Rwanda rwitegura kuzayobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika umwaka utaha. Izo ngufu zose tuzazishyira hamwe kugira ngo aho umutekano utari muri Afurika yo Hagati no muri Afurika yose, tuzashyira hamwe izo ngufu dufatanyije n’ibindi bihugu kugira ngo bidufashe kugera ku mahoro arambye.”

Imirimo y’u Rwanda yatangiranye n’inama ya 45 y’aka kanama rwakiriye, ihuje impuguke zaturutse mu bihugu bitandukanye. Biteganyijwe ko kuwa Gatanu hazatangira ikindi cyiciro cy’iyi nama ku rwego rw’abaminisitiri.

Nikobisanzwe yakomeje agira ati “Muri iyi nama baraza kuganira cyane ku mutekano muri Centrafrique kuko muzi ko hari ikibazo cy’umutekano muke kuko imitwe yitwaje intwaro igitera umutekano muke mu bice byose by’igihugu.”

“Baraza no kuganira ukuntu barwanya imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram kuko iteza umutekano muke cyane mu bihugu bya Afurika yo hagati, cyane cyane muri Cameroon no muri Nigeria no muri Tchad, baze no kureba uko ibyakozwe mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto muri aka karere n’aho bigeze kugira ngo bizacike burundu.”

Hari impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatwa

Mu gusuzuma uko imyanzuro yafashwe mu nama ziheruka yashyiwe mu bikorwa, ku bijyanye n’uko buri gihugu cyagira gahunda yacyo y’ibikorwa, basanze Cameroon, u Rwanda na Angola aribyo bizifite. Ku misanzu igomba gutangwa n’ibihugu ho u Rwanda na Angola nibyo byayitanze nubwo ngo n’ibindi biri mu nzira.

Nikobisanzwe yakomeje agira ati “Iki kibazo ntabwo gikunze kuba muri aka kanama gusa, hari indi miryango myinshi ibihugu bidakunze gutangamo imisanzu yabyo, ariko ibyo aribyo byose abayobozi baravugana imirimo igakomeza.”

“Ntabwo ari uko banga kuyitanga muri rusange, akenshi usanga ibihugu bifite imiryango myinshi birimo ku buryo bigenda byishyura bikurikije ubushobozi n’uko ingengo y’imari z’ibihugu zihagaze.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigira uruhare mu kugarura amahoro ku Isi, ndetse intumwa zarwo zishimwa umurava n’ubunyamwuga zigaragaza mu mirimo ziba zishinzwe.

By’umwihariko muri Cebntrafrique iri kuganirwaho, imibare yo mu Ukwakira yerekana ko rufiteyo abasirikare 889 bari muri Rwanda Batt na 70 bari muri Rwanda MED LV-II; rukagira abapolisi 416 barimo 140 babarizwa muri Rwanda-1 bakorera i Bangui, 137 bari muri Rwanda-2 bakorera Kaga-Bandoro n’abandi 139 bari muri Rwanda PSU nabo bakorera i Bangui.

U Rwanda rwatangiye kuyobora Akanama Ngishwanama k’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Diana Gitera, niwe uyoboye aka kanama
Ako kanama gahuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati buri mezi atandatu
Cameroon niyo yari ifite ubuyobozi bw'aka kanama
Umwe mu bahagarariye Tchad witabiriye iyi nama iri kubera i Kigali
Ubwo Diana Gitera, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, yashyikirizwaga ubuyobozi na mugenzi we wo muri Cameroon
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Claude Nikobisanzwe

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza