U Rwanda rwahawe miliyari 6.7Frw yo guteza imbere imishinga y’urubyiruko

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Urubyiruko yasinye amasezerano ya miliyoni 7.5$, (ni ukuvuga 6,799,687,500Frw), azafasha mu guteza imbere imishinga y’urubyiruko yitezweho guhanga imirimo mishya 20,000.

Ni umushinga uje kunganira gahunda ya YouthConnect ifasha mu kubaka ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko baba abafite imishinga ikiri ibitekerezo ndetse n’iyatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019, nibwo hashyizwe umukono kuri aya masezerano hagati y’ Umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane w’Abanya-Koreya y’Epfo (KOICA), na Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ndetse n’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by’abaturage (UNFPA).

Uyu mushinga uzamara imyaka ine, ushyirwa mu bikorwa n’inzego zirimo Minisiteri y’Urubyiruko, Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA), Ikigo Liquid Telecom Rwanda Ltd na Imbuto Foundation.

NIRDA izafasha ba rwiyemezamirimo bato gutangira imishinga yabo no kuyiha umurongo, mu gihe Imbuto Foundation izafasha mu guteza imbere impano z’urubyiruko binyuze muri gahunda zirimo iy’Ubuhanzi Art-Rwanda.

Ikigo Liquid Telecom cyo kizafasha urubyiruko mu kwihangira imirimo no kubongerera ubumenyi.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary yavuze ko uyu mushinga uzafasha urubyiruko guhanga ibishya no gutanga ibisubizo ku bibazo bikiri aho baherereye.

Yagize ati “Uyu mushinga uzaguka ugere no mu bigo by’imyuga kugira ngo dufashe rwa rubyiruko rufite ibishya bashaka kuzana mu muryango Nyarwanda, bishobora gukemura ibibazo bihari, bishobora kuba biri mu burezi, ubuhinzi kugira ngo batazajya babona ibibazo ngo baganye ahubwo babe ibisubizo kuri byo.”

Yakomeje avuga ko “Ikintu twavuga harimo urubyiruko ruzaba rwihangira imirimo mu mpano zarwo, ni ugutera inkunga cyane kugira ngo twagure ibikorwa twakoranaga na Imbuto Foundation kugira ngo rwa rubyiruko rufite ibihangano tubafashe kwagura impano ariko tunabuhze n’isoko.”

Igisubizo ku mishinga imara umwaka umwe igasenyuka

Kugira umushinga ni kimwe ndetse no kuwushyira mu bikorwa ni ikindi kandi gikomeye, ibi bikunze kugaragara ko hari imishinga myinshi y’urubyiruko itangizwa n’imbaraga nke baba bafite cyangwa inkunga baba bahawe ariko nyuma y’igihe gito igasenyuka.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques yavuze ko mu mpamvu nyinshi zituma imishinga itagera ku ntego ari ukudakora ibiramba, kubura igenamigambi n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Burya gusenyuka kw’imishinga cyangwa ikindi gikorwa cyose umuntu aba yatangije biterwa n’impamvu nyinshi kandi iyo dukoze igenzura ku Isi usanga ibitera iki kibazo ari bimwe, icya mbere ni ugukora umushinga utaramba, ikindi ukubura amafaranga yo gushyira mu bikorwa by’umushinga.”

Yakomeje avuga ko ibi byose bisa nk’ibitari mu Rwanda cyane kuko akenshi urubyiruko rwagiye rufashwa muri iyi gahunda ya Youthconnect, rwabashije kugera ku rwego rushimishije kandi bari guha imirimo bagenzi babo.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko binyuze muri iyi gahunda izamara imyaka ine, bazashyira imbaraga mu kongera ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bato bahabwa amahugurwa n’amafaranga yo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ikomeje gushyira imbaraga mu gushyira urubyiruko mu bikorwa byo kwihangira imirimo by’umwihariko binyuze muri gahunda ya Youthconnect yatangijwe ku bufatanye na UNDP mu 2012.

Youthconnect kugeza ubu imaze gufasha mu guhanga imirimo isaga 8000 yahanzwe n’urubyiruko mu Rwanda. Ni gahunda imaze gutangizwa kandi mu bihugu 9 byo muri Afurika.

Abahagarariye impande zose bamaze gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye buzafasha urubyiruko guhanga imirimo isaga ibihumbi 20
Ambasaderi wa Koreya y'Epfo mu Rwanda, Kim Eung-Joong yari yitabiriye umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano
Lee Byanghwa, Uhagarariye KOICA mu Rwanda (ibumoso) na Stephen uhagarariye UNDP
Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda
Minisitiri Mbabazi na Kampeta Sayinzoga uyobora NIRDA nyuma y'amasezerano hagati y'imande zombi
Minisitiri w'Urubyiruko, Mbabazi Rosemary yavuze ko iyi gahunda izanafasha urubyiruko kujya mu bafata ibyemezo
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga yavuze ko ba rwiyemezamirimo bazafashwa mu kubaka ubushobozi bw'imishinga yabo
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Lee Byunghwa
Umuyobozi wa Liquid Telecom Rwanda, Alex Kabeja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza