U Rwanda rwakiriye abaturage barwo 20 birukanwe na Uganda, ruyisaba guhagarika imikoranire na RNC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kamena 2019 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Uganda guhagarika imikoranire n’Umutwe w’iterabwoba wa RNC igira uruhare mu gutuma abanyarwanda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo mbere yo kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Ibi u Rwanda rwabitangaje nyuma y’aho Uganda yirukaniye ku butaka bwayo Abanyarwanda 20 kuri uyu wa Gatatu.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku wa 12 Kamena 2019 rivuga ko rwashimye icyemezo cya Uganda cyo kurekura abanyarwanda 20 bari bamaze igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikabohereza mu gihugu cyabo cy’amavuko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yihanganishije aba banyarwanda bari bamaze igihe bafunzwe ku bihe bikomeye banyuzemo ndetse n’imiryango yabo yari yaratandukanyijwe nabo.

Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko,abenshi bagiye bagaruka mu Rwanda baramugaye kubera iyicarubozo bakorerwa.

Amb. Nduhungirehe yagize ati “Uku gufungwa binyuranyije n’amategeko, gufatwa nabi no kwirukanwa muri Uganda ni byo byatumye Guverinoma y’u Rwanda igira inama abaturage bayo yo kutajya muri Uganda.”

“Turasaba Uganda guhagarika imikoranire yose n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda irimo RNC, mu kwibasira abanyarwanda, kubata muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kubakorera iyicarubozo ahubwo hagakoreshwa inzira z’amategeko mu kugeza imbere y’ubutabera umunyarwanda wese ukekwaho kurenga ku mategeko.”

Abanyarwanda birukanywe muri Uganda kuri uyu wa Gatatu baje bakurikira andi magana yabanje aho u Rwanda rwavuze ko amazina yabo azwi neza na Uganda ndetse ko hari n’abagiye bicirwa muri iki gihugu cy’igituranyi.

Amb. Nduhungirehe yihanganishije abanyarwanda bamaze igihe bafungiye muri Uganda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko impamvu u Rwanda rwabujije abaturage barwo kujya muri Uganda ari uko bagerayo bagahohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza