U Rwanda rwashyikirije EAC ubusabe bwa RDC ishaka kwinjira mu muryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwashyikirije Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yifuza kwinjira muri uyu muryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu.

Ku wa 8 Kamena nibwo Perezida wa RDC yandikiye Perezida Paul Kagame uyoboye EAC muri uyu mwaka, amubwira ko nyuma y’ibiganiro byabereye i Kigali n’i Kinshasa ku bushake igihugu cye gifite bwo kwinjira muri EAC, yifuje kubisaba mu buryo buteganywa n’itegeko.

Ati “Ubu busabe bushingiye ku bikorwa by’ubucuruzi bidahwema kwiyongera hagati y’abakora ubucuruzi ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abo mu bihugu bigize uwo muryango.”

“Byanshimisha cyane ungereje ku Bakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, icyifuzo cyanjye cyo kubiyungaho, kugira ngo dukorere hamwe duharanira iterambere ry’ibihugu byacu no kubaka umutekano w’aka karere ka Afurika.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb Nduhungirehe Olivier, yifashishije twitter yatangaje ko iyo baruwa yakiriwe, ndetse "yashyikirijwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC ku wa 13 Kamena 2019."

RDC isabye kwinjira muri EAC nyuma ya Somalia nayo yabisabye, icyifuzo cyayo kikaba kigisuzumwa.

RDC niyakirwa muri EAC, izaba igihugu cya karindwi nyuma y’u Burundi, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Tanzania.

Icyicaro cy'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza