U Rwanda rwavuze aho ruhagaze ku ikoreshwa ry’ifaranga rizwi nka ‘Bitcoin’

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Werurwe 2018 saa 07:24
Yasuwe :
0 1

Ikoranabuhanga rimaze gutera imbere ku Isi ku rwego rw’aho abantu barikoresheje bakarema amafaranga adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki yitwa ‘Cryptocurrency’ arimo iryamenyekanye cyane benshi bazi nka ‘Bitcoin’.

Bimenyerewe ko amafaranga asanzwe akoreshwa ari aya Banki Nkuru z’Ibihugu. Bitcoin ryo ni ifaranga ryo kuri internet ryakozwe bwa mbere mu 2009 n’uwahawe izina rya Satoshi Nakamoto, aho yagiye muri mudasobwa agakoresha imibare ikamubyarira amafaranga.

Nta kigo cyemewe cyangwa urwego rwemewe ruyatanga ahubwo ni abantu ubwabo bayahererekanya binyuze ku rubuga bahuriyeho mu ikoranabuhanga. Iri faranga ryagiye rihuzwa n’ayandi afatika kuko ubu inite imwe yaryo ivunja amadolari ya Amerika 10,950.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko amafaranga yo mu bwoko bumwe na Bitcoin ashobora gukoreshwa nk’uburyo bwo kubikamo umutungo ariko bufite ibyago byinshi, bityo akagira abantu inama zo kwirinda kubijyamo kuko ntawe uramenya neza uko bicungwa n’uko bikorwa.

Yagize ati “Nta rwego ruzwi rugenzura uko ayo mafaranga akorwa n’uko ahererekanywa, bigatuma rero hagaragaramo ba bantu bashaka gukoresha amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko ari zo nzira banyuzamo, ibyitwa iyezandonke”.

Hari ibihugu byamaze guhagarika ihererekanywa rya Bitcoin birimo; Nigeria, Bangladesh, Bolivia, u Bushinwa, Equateur, Iceland, u Buhinde, u Burusiya, Suede, Thailand, Vietnam n’ibindi.

Rwangombwa ntiyerura niba u Rwanda ruziyongera ku bihugu byahagaritse ihererekanya ry’aya mafaranga ariko avuga ko aho igihugu gihagaze ari ukugira abantu inama yo kubyirinda kuko bishobora guhombya imitungo yabo.

Yagize ati “Twebwe nk’u Rwanda, inama tugira abantu ni ukwirinda kujya muri ibi bintu kuko ntabwo birasobanuka neza. Nubijyamo ejo ugashaka gukuramo amafaranga yawe ntuyabone, uzayabaza nde? Biriya nta mategeko afatika arajyaho agenga uko kwishyurana uretse icyo kintu gisa n’ubwumvikane bw’abo bantu bayakoresha.”

Hari icyo BNR irimo gukora

Guverineri Rwangombwa yatangaje ko muri BNR hashyizweho komite irimo kwiga kuri Bitcoin, ku buryo izagaragaza niba koko iri koranabuhanga ryakwemerwa rikoroshya ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Ni ikintu ubundi twumva cyiza ariko tugomba kumenya uko cyakoreshwa, mbere y’uko dukangurira abantu kugikoresha, tubasha kugicunga no kubaha icyizere y’uko nushora amafaranga yawe atazahiramo mu buryo utazi.”

Yongeraho ko ku bufatanye na RURA, Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho n’izindi nzego, bateganya gushyiraho akanama ku rwego rw’igihugu gashinzwe gusesengura neza iby’ariya mafaranga, noneho hakabaho umurongo ufatika igihugu cyagenderaho. Nyuma yo kubyumva neza hashobora gushyirwaho umurongo w’uko Banki Nkuru y’Igihugu yaba ari yo itangira gutanga ariya mafaranga, bigatuma ubigiyemo agira umutekano wuko ashyigikiwe.

Muri Nzeri 2015, hari miliyoni 14.6 za bitcoin zakoreshwaga zari zifite agaciro ka miliyari 3.4 z’amadolari. Ni mu gihe hari amoko arenga 900 y’aya mafaranga.

Kohereza no kwakira Bitcoin bisaba kugira icyitwa ‘bitcoin wallet’, iyi ni nka konti yawe muri banki kuko hari amabanki akorera kuri internet abika aya mafaranga gusa. Kuyahererekanya bikorwa na ba nyirayo bifashishije icyitwa ‘Wallet ID’ n’ijambo cyangwa umubare w’ibanga uhabwa niyo banki.

Buri muntu wifuza gutunga cyangwa guhererekanya Bitcoin agira ububiko bwe; ushobora kubika kuri internet aho ufungura konti ukajya uyinjiramo aho waba uri hose, wakwifashisha porogaramu ushyira muri mudasobwa cyangwa telefoni yawe, kugura ububiko bwabugenewe bwa bitcoins (Bitcoin hardware wallets) no gukoresha impapuro mvunjwafaranga.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza