U Rwanda rwerekeje amaso kuri Interpol mu gufata Abarundi bashinjwa uruhare muri Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Kamena 2019 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ubushake buke bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi bukomeje gutuma hadatangwa ubutabera ku Batutsi bazize Jenoside, bishwe n’Abarundi bari barahungiye muri iki gihugu, bagasubira iwabo nyuma ya Jenoside.

Mutangana yabigarutseho Kuri uyu wa Kane ubwo yakiraga mugenzi we Dr Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT.

Mu ngingo baganiriyeho harimo ibikorwa byo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyihishahisha mu mahanga, batarafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Mu bashakishwa harimo Abarundi Mutangana avuga bagiye banavugwa mu nkiko Gacaca kubera ibyaha bakoreye hafi n’umupaka w’u Burundi.

Mu buhamya butandukanye, Abacitse ku icumu bo mu Majyepfo bagiye bavuga ubugome Abarundi b’Abahutu bari barahahungiye bakoranye Jenoside, ku buryo ngo bamwe bamaraga kwica Abatutsi bakabakuramo imitima, bakayotsa bakayirya.

Mutangana yavuze ko gukurikirana aba Barundi bikomeje kuba ikibazo kubera ubushake buke bwa Leta y’u Burundi.

Ati “Dufite Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda banahunze, ariko ntabwo hagaragaye ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi ngo budufashe gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside kandi ibyo bimaze iminsi.”

“Barahari benshi cyane muri za Gisagara, Nyaruguru hariya ku mupaka w’u Burundi, hari impapuro zo kubata muri yombi twohereje ariko nta gisubizo twigeze tubona. Icyo ni ikibazo.”

Yavuze ko iki kibazo muri iyi minsi gishobora kuba gishingiye ku mwuka wa politiki uri hagati y’ibihugu byombi, ariko ngo na mbere hose nta bushake u Burundi bwagaragaje mu guha Abanyarwanda ubutabera mu kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ati “Icyo dukora, dusigara duteze amaso Interpol kugira ngo abe ari yo yadufasha. Mu gihe igihugu ubwacyo kidashyizemo ubushake, nta n’ubwo ari Abarundi gusa, hari n’abandi banyamahanga, abanyarwanda bari mu bindi bihugu, na bo badashyikirizwa u Rwanda cyangwa ngo baburanishwe.”

Mutangana yanavuze ko Abarundi bashakishwa n’u Rwanda batari mu bice by’u Burundi bwa kure, ahubwo ngo bari mu bice bya Kayanza n’ahandi hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Yakomeje ati “Turatekereza ko Interpol ishobora kuzadufasha, naho ku gihugu nakubwira ko nta bushake bwa politiki buhari kugira ngo inzego zibishinzwe nka polisi ndetse na Parike muri kiriya gihugu ngo zibashe kuba zadufasha ngo bafatwe.”

Dr Brammertz we yavuze ko bazakomeza gukorana n’inzego zinyuranye ngo abakoze Jenoside bose bagezwe imbere y’ubutabera.

Yavuze ko muri Nyakanga ateganya kugeza raporo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, izaba igaragaza amakuru menshi ku bihugu bamwe mu bashakishwa ngo baryozwe uruhare bagize muri Jenoside, bihishemo.

Yanavuze ko iperereza rikomeje ku bandi bakekwaho Jenoside barimo Felicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana n’abandi, ndetse ngo yamenyesheje Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda uko iperereza rihagaze.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ubushake buke bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi bukomeje gutuma hadatangwa ubutabera ku Batutsi bazize Jenoside bishwe n’Abarundi
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Dr Serge Brammertz, nyuma y'ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda, Mutangana Jean Bosco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza