U Rwanda rwikuye mu bashobora kwakira icyicaro cy’Ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Kamena 2018 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Vincent Munyeshyaka, yatangaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutajya mu bihugu bishobora kwakira icyicaro cy’Ubunyamabanga bw’isoko rusange (AfCFTA), ahubwo ruzaba umukemurampaka ku bashaka kubwakira.

Muri Werurwe uyu mwaka ibihugu 44 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibi bihugu, cyitezweho inyungu nyinshi zirimo no guhindura uburyo ibihugu bigize uyu mugabane bihahirana hagati yabyo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano ndetse ruri no mu bihugu bine bimaze gushyikiriza Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe inyandiko zemeza burundu aya masezerano, hamwe na Ghana, Kenya na Niger.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Abasenateri, barebera hamwe imiterere y’amasezerano y’isoko rusange, ibimaze gukorwa n’ibiteganyijwe gukorwa nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano; Minisitiri Munyeshyaka, yatangaje ko u Rwanda rutari mu bihugu bihatanira kwakira Ubunyamabanga bw’iri soko.

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko u Rwanda rutari mu bintu byo kurwanira imyanya yo kwakira icyicaro cy’Ubunyamabanga bwa AfCFTA, ahubwo ruzatanga umusanzu warwo mu gukemura impaka ku bihugu byifuza cyane kwakira ubu bunyamabanga.

Yagize ati “U Rwanda twafashe icyemezo cyeruye cy’uko twabyihorera. Hari ibihugu byose by’inshuti birimo kugaragaza ko bishaka ubu bunyamabanga, turagira ngo u Rwanda nk’Umuyobozi wa AU ahubwo tuzabe nk’umukemurampaka, tuzakize abavandimwe ku buryo twumvikana neza aho ubu bunyamabanga bwajya bidateje intugunda.”

Yakomeje agira ati “Hari ibihugu birimo kubishaka cyane byabigaragaje, byabisabye. Twebwe nk’u Rwanda ntabwo tubona ari ngombwa ko twagira ubunyamabanga, ahubwo tuzafasha mu bukemurampaka turebe igihugu cyafata uyu mwanya.”

Munyeshyaka yavuze ko icyatumye u Rwanda rufata iki cyemezo ari ukwirinda ko akantu gato nk’Ubunyamabanga kahungabanya ibimaze kugerwaho byose muri aya masezerano.

Ubwo ibihugu 44 bya Afurika byari bimaze gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange, Ghana yahise igaragaza ko ishaka kwakira icyicaro cy’Ubunyamabanga bwaryo.

Mu cyumweru gishize Eswatini yahoze yitwa Swaziland, yatangaje ko yifuza kwakira ubunyamabanga bw’iri soko rusange. Gusa abasesenguzi bagaragaza ko Eswatini ifite amahirwe ari munsi y’aya Ghana kuko yo yagaragaje ubushake bukomeye bwo kwemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange.

Ghana ni igihugu cya mbere cyashyikirije Komisiyo ya AU, impapuro zemeza burundu amasezerano y’isoko rusange. Ibi bishimangira imbaraga ikomeje gushyiramo kugira ngo yongere icyizere cyo guhabwa Ubunyamabanga bwaryo.

Ingingo ya 13 ya AfCFTA yerekeye ibijyanye n’ubunyamabanga bw’isoko rusange, iteganya ko Inteko Rusange izashyiraho ubunyamabanga, imiterere yabwo, icyicaro cyabwo ndetse n’ingengo y’imari yabwo.

Iteganya ko Komisiyo ya AU izaba ubunyamabanga bw’agateganyo kugeza ubwo buzaba bwatangiye gukora neza. Ubunyamabanga kandi buzaba ari urwego rwigenga no mu rwego rw’amategeko.

Iyi ngingo kandi inateganya ko ingengo y’imari y’ubunyamabanga izajya iva ku yo AU ikoresha ku mwaka kandi inshingano zabwo zikagenwa n’akanama ka ba Minisitiri b’ubucuruzi.

Ubu bunyamabanga buzaba bushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya maserano y’isoko rusange (AfCFTA). Biteganyijwe ko buzayoborwa n’Umuyobozi Mukuru cyangwa Umunyamabanga Mukuru.

Kugeza ubu ibihugu bine bimaze kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange. Biteganyijwe ko ibihugu 22 nibiyemeza azatangira gushyirwa mu bikorwa. U Rwanda nk’igihugu kiyoboye AU, gikomeje ubukangurambaga ku bindi bihugu, aho rwifuza ko manda yarwo yarangira ibigera kuri 30 biyemeje burundu.

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Vincent Munyeshyaka, yatangaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutajya mu bihugu bishobora kwakira icyicaro cy’Ubunyamabanga bw’isoko rusange (AfCFTA), ahubwo ruzaba umukemurampaka ku bashaka kubwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza