U Rwanda rwisubiyeho ku kurega uruganda rwaruhangitse inzitiramibu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itazajyana mu rukiko Uruganda rwa Netprotect rwo muri Danemark rwayigurishije inzitiramibu zitujuje ubuziranenge.

Mu 2012 nibwo Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yaguze inzitiramibu miliyoni eshatu muri Netprotect, aho imwe yayifataga ku madolari $5.

Nyuma yo gukwirakwiza izo nzitiramibu mu Rwanda, Minisante yabwiwe ko ntacyo zamaze, itangira ubushakashatsi bwayo aho yifashishije ibigo mpuzamahanga bipima ubuziranenge, bigasanga zidafite ubushobozi buhagije bwo kwica imibu.

Muri uwo mwaka, Malaria yariyongereye cyane ariko impfu ziragabanuka zigera kuri 412 (4%). Iyi ndwara yihariye 19% by’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Tariki ya 12 Mutarama 2015, u Rwanda rwatangaje ko rugiye kurega “Netprotect” yaruhangitse inzitiramibu miliyoni eshatu, zatwaye asaga miliyari 9 Frw.

Ni ikirego cyagombaga gutangwa mu gihe Minisante yahawe uburenganzira na Minisiteri y’Ubutabera bwo kujyana Netprotect mu rukiko.

Ibiro bishinzwe Itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) byatangaje ko “Ntabwo higeze habaho gukurikirana uwo ari we wese mu rukiko kuko inzitiramibu zatanzwe zihwanye n’ibyo uwazigemuye yasabwe.’’

KT Press dukesha iyi nkuru yanditse ko nta yindi ntambwe yatewe kuko Minisiteri y’Ubutabera itatanze uburenganzira bwo gukomeza gukurikirana icyo kirego.

RBC yaciye amarenga ko urwo ruganda rwahaye u Rwanda ibyo rwarugombaga kuko “Ubwo twatumizaga inzitiramibu zari ifite ubuziranenge bwizewe ariko igihe zatangwaga hari ubwoko bw’umubu utaricwaga n’umuti wakoreshwaga mu nzitiramibu n’ibikoresho byifashishwa mu kwirukana imibu.’’

U Rwanda si cyo gihugu gusa cyahuye n’iki kibazo ndetse byatumye Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rishyiraho ingamba nshya zo guhangana na Malaria.

Kuva icyo gihe u Rwanda rwatangiye gahunda yo gushinga uruganda mu kugabanya asaga miliyoni $17, yifashishwaga mu gutumiza inzitiramibu hanze y’igihugu.

Uruganda rwa Vision Garment Ltd nirwo rwahawe isoko ryo gucuruza inzitiramibu mu gihugu.

Raporo ya 2018 ya OMS igaragaza ko kuva mu 2011, u Rwanda rwagabanyije Malaria irwibasira kuko abayirwaye bagabanutseho 430, 000 mu 2017 ugereranyije na 2016 mu gihe hagati ya 2017 na 2018 bagabanutseho ibihumbi 700.

Minisante igaragaza ko abarwaye Malaria y’igikatu bavuye ku bihumbi 17 mu 2016 bakagera ku 7000 mu 2018 naho abo yishe bavuye kuri 700 mu 2016 bagera kuri 300 mu 2018.

Abahanga mu by’ubuzima batanga inama zo kuryama mu nzitiramubu ikoranye umuti, gutema ibihuru bikikije aho baba, gukinga hakiri kare amadirishya y’inzu, gusiba ibinogo bidendejemo amazi n’ibindi mu kwirinda Malaria.

Indi nkuru wasoma:U Rwanda rugiye kurega uruganda rwaruhangitse inzitiramibu miliyoni eshatu

U Rwanda rwahagaritse icyemezo cyo kurega uruganda rwaruhaye inzitiramubu zitujuje ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza