U Rwanda rwujuje sitasiyo y’amashanyarazi ya KiloVolt 220 izarufasha no kuyagurisha mu mahanga

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, yafunguye ku mugaragaro Sitasiyo y’umuriro w’amashanyarazi ya Shango yubatse mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ifite ubushobozi bwo kwakira KiloVolt 220 izafasha u Rwanda kwagura no kugurisha amashanyarazi ku isoko mpuzamahanga.

Iyo sitasiyo ni igikorwa gikomeye u Rwanda rugezeho mu mushinga wo gusangira isoko rimwe ry’umuriro w’amashanyarazi mu bihugu bikora ku Ruzi rwa Nile birimo u Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Ni umushinga watekerejwe hagamijwe guhindura imibereho n’ubukungu burengera ibidukikije mu Karere, hashingiwe ku giciro gito cy’umuriro w’amashanyarazi no kuyasaranganya mu byoroshye binyuze mu miyoboro mpuzamipaka.

Sitasiyo ya Shango ifite imiyoboro iyihuza n’iyo mu bihugu bya Uganda, RDC, u Burundi na Tanzania. Ibyo bikaba bisobanuye ko ari uruhererekane n’umuyoboro ushoboza igihugu kugura no kugurisha umuriro mu kindi.

Minisitiri Gatete yavuze ko umushinga nk’uyu ku gihugu giteganya gucanira abaturage bacyo bose mu 2024 kandi gifite inganda ziyongera, ari igikorwa gikomeye kiganisha kuri iyo ntego.

Ati “Iyi Sitasiyo ifite akamaro kanini cyane kuko niyo nini mu gihugu dufite, niyo izana umuriro wo ku rwego rwo hejuru twita high voltage ufite KiloVolt 220. Ubu rero ni amashanyarazi afite imbaraga nyinshi cyane ayavana mu bice bitandukanye by’igihugu hanyuma tukaba twanayobereza no hanze y’u Rwanda mu bihugu byose duturanye ariko na none tukaba twayohereza hano mu Rwanda.”

Iyi sitasiyo ishobora kwakira umuriro aho wava hose uri ku rwego rwo hejuru biruha ubushobozi bwo kugura cyangwa kugurisha binyuze muri iyo miyoboro.

Uganda huzuye imiyoboro ibiri yo ku rwego rwo hejuru izahura n’iy’u Rwanda, muri Congo huzuye umwe uzahura n’iy’u Rwanda binyuze kuri sitasiyo iri kubakwa mu Karere ka Rubavu n’uri muri Tanzania.

Umushinga wo kubaka Sitasiyo ya Shango watewe inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (Afdb) na Guverinoma y’u Buholandi binyuze muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda uzatwara miliyoni $ 14.8.

Uretse kuzagabanya igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi ku batuye ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba byatumye Afdb itera inkunga imishinga yo kongera umuriro w’amashanyarazi.

Uhagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda, Martha Phiri, yavuze ko bashimishijwe cyane n’uko imirimo myinshi yakozwe n’imbaraga Abanyarwanda bashyizemo.

Ati “Ikindi gikomeye cyadushimishije kuri uyu mushinga ni uko wakoresheje ubumenyi bw’Abanyarwanda mu gushyira mu bikorwa ibikorwa remezo. Ibi nibyo twari dutegereje kugira ngo duhe amahirwe ubumenyi bw’urubyiruko rw’Abanyarwanda bagire uruhare mu bikorwa remezo.”

Minisitiri Gatete yavuze ko ibindi bihugu biri gukora ku buryo byihutisha ibikorwa babyo kugira ngo ubuhahirane butangire.

Kuzura kwa Sitasiyo ya Shango ni igisubizo gikomeye ku ntego z’u Rwanda. Uyu mushinga wahaye imirimo Abanyarwanda 800.

U Rwanda rurateganya kuguma ku muvuduko wo kongera umuriro w’amashanyarazi, hari megawatt 70 zizava Gisagara kuri Nyiramugengeri muri Nyakanga 2020.

Biteganyijwe ko muri Werurwe umwaka utaha hazaboneka izindi megawatt 56 zizava mu Kiyaga cya Kivu na megawatt 43 zizava kuri Nyabarongo ya Kabiri.

Minisitiri Gatete yavuze ko uyu mushinga uri mu cyerekezo cy'igihugu cyo gucanira abaturage bacyo bose mu 2024
Abayobozi basobanuriwe imikorere y'iyo sitasiyo izatanga KiloVolt 220
Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz, yashimye icyerekezo cy'u Rwanda mu kugeza amashanyarazi kuri bose
Minisitiri Claver Gatete (hagati) na Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz (iburyo) basuye ibice bitandukanye bya Sitasiyo ya Shango
Minisitiri w'Ibikorwaremezo yashimye abakozi ba REG avuga ko kubaka Sitasiyo ya Shango mu gihe kitageze ku mezi arindwi ari gihamya ku mbaraga n'ubushobozi bw'Abanyarwanda
Abakozi bose bubatse kuri iyi sitasiyo y’amashanyarazi bahawe impamyabushobozi
Abaterankunga na Leta y'u Rwanda bishimiye umusaruro w'ubufatanye wo kubaka Sitasiyo ya Shango
Abayobozi bashimiye abubatse Sitasiyo ya Shango
Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda, Martha Phiri, yavuze ko bashyigikira uyu mushinga uzatuma abaturage boroherwa n'ikiguzi cy'umuriro w'amashanyarazi
Harimo inyubako igaraza uko imiyoboro yahujwe na sitasiyo ikora ndetse n'uburyo bwo gutanga umuriro cyangwa kuwakira hanze n'imbere mu gihugu
Mu guhuza imiyoboro Uganda izafatira Kagitumba, RDC ifatire i Rubavu naho Tanzania izafatira Rusumo
Shango ni Sitasiyo y'imiyoboro ifite ubushobozi bwo kwakira umuriro wo ku rwego rwo hejuru ungana na Kilovolt 220
Sitasiyo ya Shango yakira umuriro uva hirya no hino mu Rwanda harimo Sitasiyo ya Bwishyura mu Karere ka Karongi n'iya Rubavu
U Rwanda rwujuje sitasiyo y’amashanyarazi ya KiloVolt 220 izarufasha no kuyagurisha mu mahanga
U Rwanda ubu rwagurisha ikindi gihugu umuriro w'amashanyarazi igihe cyaba gihuje imiyoboro yacyo n'iyo kuri Sitasiyo ya Shango
Abakozi b'Abanyarwanda bashimiwe ubwitange bagaragaje mu kubaka sitasiyo y'amashanyarazi

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza