U Rwanda rwungutse abapolisi bato barenga 1300

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Kamena 2019 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bato 1342 barimo ab’igitsina gore 197 basoje amahugurwa bari bamazemo amezi 10 mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Kuri uyu wa Mbere nibwo aba bapolisi basoje amahugurwa. Iyi ikaba ari inshuro ya 15 kuva Polisi yashingwa hasojwe amahugurwa ku ba polisi bato.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye yibukije aba ba polisi bato ko “Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo by’umwihariko gukumira no kurwanya ibikorwa byose byabangamira uwo mutekano’’.

Yabibukije ko buri mupolisi wese agomba kumva ko izo nshingano zimureba akanamenya ko ishyirwa mu bikorwa ryazo rimureba.

Minisitiri Busingye yabwiye aba bapolisi bato ko polisi y’u Rwanda idacungira umutekano abanyarwanda gusa ahubwo ko no mu bindi bihugu ijyayo kandi ikitwara neza abasaba gukomereza muri uwo murongo.

Ati “Gucunga umutekano ntabwo bigarukira mu gihugu cyacu gusa kuko polisi y’u Rwanda, yitabazwa n’umuryango w’abibumbye n’indi miryango itandukanye mu kugarura umutekano mu bihugu by’amahanga. Abapolisi bashya murasabwa umusanzu mu kongera ingufu muri ibyo bikorwa bihesha igihugu cyacu ishema.”

Minisitiri Busingye yanasabye abapolisi basanzwe ndetse n’izindi nzego za leta gufasha abapolisi bashya mu gushyira mu bikorwa ibyo bakuye muri aya mahugurwa.

Ati “Ubumenyi bakuye hano ntabwo buhagije gusa, ahubwo bazakenera ubufatanye butandukanye bw’izindi nzego za leta, rero twizeye ko ubufatanye buhoraho busanzwe buhari muzakomeza kububaha hagamijwe kubafasha kunoza inshingano zabo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Nshimiyimana Vianney yasabye abapolisi bato barangije amahugurwa kurushaho guteza imbere igihugu.

Ati “Amasomo mwahawe ntazabe imfabusa, ndabasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe mwirinda icyatesha agaciro igihugu cyacu, polisi y’u Rwanda, imiryango mukomokamo ndetse namwe ubwanyu. Mugende muharanire guteza imbere igihugu cyanyu mushyire imbere umuturarwanda mukorana ubwitange.”

Murerwa Ada w’imyaka 22 warangije aya mahugurwa, yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo gutanga serivise nziza ku baturage ndetse no gufatanya n’abandi.

Ati “Ngiye kujya hanze nsangeyo bakuru banjye kuko bantanze mu nshingano, nzagerageza kububaha nk’uko nabitojwe ngendere ku mabwiriza bazajya bambwira kugira ngo nkore akazi kanjye neza’’.

Kubwimana Rodrigue wahembwe nk’umupolisi wa mbere wahize abandi muri aya mahugurwa, avuga ko inzozi yahoranye zabaye impamo.

Ati “Byanshimishije cyane kuba inzozi zanjye zibaye impamo. Kuva kera nakuze nkunda abapolisi nifuza kuzaba we none birangiye mubaye. Nk’amaraso mashya rero ndizera ko nzafatanya n’abandi mu kurushaho gucunga umutekano, kurwanya abawuhungabanya no kuzuza neza inshingano zacu.”

Abapolisi bato basoje amahugurwa batangiye guhugurwa tariki 13 Kanama 2018 ari 1400 ariko 58 ntibarangiza aya mahugurwa ku mpamvu zirimo imyitwarire mibi, uburwayi ndetse no gutoroka.

abapolisi bato 1342 barimo ab’igitsina gore 197 basoje amahugurwa bari bamazemo amezi 10
Aya mahugurwa yaberaga mu ishuri rya polisi riri i Gishari
Abahize abandi muri aya mahugurwa bashimiwe
Abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye yasabye abapolisi bato basoje amahugurwa guhesha ishema igihugu
Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi rya Gishari CP Nshimiyimana Vianney yasabye abanyeshuri barangije amahugurwa gushyira imbere umuturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza