Ububasha bwa Minisitiri w’Intebe mushya utegerejwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Kanama 2017 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda benshi bategerezanyije amatsiko Minisitiri w’Intebe mushya ugomba kuba yamenyekanye bitarenze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeli

Minisitiri w’Intebe niwe muyobozi wa Guverinoma ishyira mu bikorwa ibyo Perezida watowe aba yaremereye abaturage yiyamamaza. Bivuze ko gukora neza kwe na Guverinoma ye, ari intambwe nziza ku gihugu no kongera icyizere abaturage bagirira ubuyobozi, yakora nabi bikaba icyasha.

Ingingo ya 117 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Guverinoma ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki y’Igihugu Perezida wa Repubulika yumvikanyeho n’Inama y’Abaminisitiri.

Naho ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Minisitiri w’Intebe afite ububasha burimo kuyobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo mikuru yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko.

Niwe uhamagaza inama y’abaminisitiri

Minisitiri w’Intebe niwe uhamagaza Inama y’Abaminisitiri, agashyiraho urutonde rw’ibyigwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abagize Guverinoma nibura iminsi itatu mbere y’uko inama iba. Ibibazo byihutirwa nibyo bisuzumwa n’inama zidasanzwe;

Minisitiri w’Intebe yemerewe kuyobora inama y’abaminisitiri ariko igihe Perezida wa Repubulika yayijemo niwe uyiyobora.

Minisitiri w’Intebe niwe utegura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma. Bitarenze iminsi 30 ashyizweho, agomba gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma.

Ashobora gushyira cyangwa agakura mu myanya abayobozi

Ingingo ya 119 mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko Minisitiri w’Intebe ari we ushyira umukono ku mateka ashyiraho akanagenga imitunganyirize n’inshingano by’inzego za Leta ziri mu nshingano ze. Ni na we kandi ugena inshingano z’Abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe yemerewe kandi gushyira umukono ku mateka yerekeye ishyirwa ku mirimo n’ivanwaho ry’abakozi bakuru barimo Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe cyangwa abanyamabanga Nshingwabikorwa ba za Komisiyo z’Igihugu, abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe; abandi bakozi bakuru mu bigo bya Leta igihe ntaho biteganyijwe ukundi; abayobozi bakuru n’Abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko, mu Rukiko rw’Ikirenga, muri Serivisi za Minisitiri w’ Intebe, mu Bushinjacyaha Bukuru, muri Minisiteri no mu zindi nzego za Leta; Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu, abashinjacyaha bo ku Rwego Rwisumbuye n’Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Ibanze.

Ingingo ya 120 y’Itegeko Nshinga kandi ivuga ko “Minisitiri w‟Intebe ashyira umukono w’ingereka ku mategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, amategeko-teka n’amateka, ashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika.”

Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe. Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Ibiro Minisitiri w'Intebe akoreramo ku Kimihurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza