Ububiko bw’ibikoresho mu gakiriro ka Gisozi bwafashwe n’inkongi (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Kamena 2019 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Ububiko bwa matola n’imbaho byakoreshwaga mu gukora intebe n’ibikoresho bitandukanye byacururizwaga muri ‘quincaillerie’ hafi aho, byafashwe n’inkongi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Igice cyahiye ni icyubatse inyuma y’inyubako izwi nk’Umukindo Plaza kigizwe n’ibiti n’ibibati byashaje, ari nabyo byatumye ubwo umuriro watangiraga kwaka, kuwuzimya bigorana.

Uretse kuba izi nzu zari zubatswe n’ibintu byaka, ibyarimo imbere byaremereje ikibazo kuko hari ububiko bwa matola, imbaho n’ibindi, bihuriweho n’abantu benshi mu tuzu dushoreranye.

Umwe mu babibonye avuga ko umuriro watangiye kwaka ahagana saa moya z’ijoro, utangirira ku mugabo wakoreraga ku ruhande acuruza indirimbo kuri CD, ku buryo bikekwa ko watewe n’amashanyarazi.

Ubwo IGIHE yahageraga saa tatu z’ijoro, Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryari rikigerageza kuwuzimya. Gusa byabanje kugorana kubera ko kugera aho inkongi yahereye, imodoka zizimya umuriro zabuze inzira, abapolisi bitabaza imipira miremire bitewe n’uko ari akayira gafunganye gaca kuri ruhurura.

Umwe mu bakozweho n’iyi nkongi ni Sibomana Daniel wari uhafite ububiko bwa matola na ‘quincaillerie’ nto ku ruhande. Umuriro watangiye kwaka umugore we ahavuye atashye, bamuhamagara bamubwira ko hafashwe n’inkongi.

Ati “Hano hari matola nyinshi cyane, zari zuzuye kugera hejuru, inyuma na hano imbere ku buryo kwinjiramo byari bigoranye. Nari maze kuvuga ngo ndaje nzajye mu bwishingizi, byari muri miliyoni 16 Frw muri matola gusa, n’uyu munsi mu gitondo nari napakuruye izindi nshyiramo hariya. Ubu byose bihiriyemo. Byose ubu byari muri miliyoni 19 Frw.”

Umwaka ushize ngo yari yafashe ubwishingizi bw’ibikoresho bye, ariko ashidikanya ko bwaba butararangiza igihe kuko yateganyaga kubwongeresha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, wari ahabereye iyi nkongi, yavuze ko bamenye ko harimo bamwe bari bafite ubwishingizi bashobora kuzabona impozamarira, ariko ntabwo ahamya ko bose bari babufite.

Yavuze ko bagiye kureba uko aba bantu babona aho bakorera hashya, hatanga umutekano wabo n’ibicuruzwa byabo.

Ati “Urabona ko hari ubucuruzi busa n’akajagari, hari imbaho inyinshi zakoreshejwe, ariko n’inzira kugira ngo na kizimyamoto ibone aho inyura byagoranye, urabona ko yagarukiye hagati.”

“Ikigomba gukorwa rero ni uko tuzaganira n’aba bacuruzi kugira ngo, Gasabo ni nini, dushake ahandi hantu hagutse mu nkengero z’umujyi ariko hatari kure, kugira ngo bahimukire bitazagira ingaruka kuri bakuru babo bubatse amazu akomeye, ejo batazagira ingaruka akaba yashya biturutse muri ibi bya atoliye (atelier) by’ibibati ubona bidafatitse, nabo bagende biyubake bakorere ahantu hafite umutekano w’ibintu byabo.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’ibyangijwe n’iyi nkongi.

Ububiko bw'ibikoresho byifashishwa mu gukora intebe mu gakiriro ka Gisozi byafashwe n'inkongi
Ni umuriro bikekwa ko watewe n'amashanyarazi
Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza