Ubuhamya bw’umugabo warashwe amasasu abiri mu gitero cy’i Nyaruguru

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Kamena 2018 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryakeye, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, barashe abantu mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi barakomereka.

Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018.

Polisi y’Igihugu yavuze ko aba bagizi ba nabi ‘barashe abantu batanu, babiri barapfa, naho batatu barakomereka barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent na Perezida wa Njyanama y’Umurenge Munyaneza Fidèle, bari gukurikiranwa n’abaganga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Ubwo twageraga kuri CHUB, twasanze Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle, yarashwe mu itako no ku rutugu naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, araswa ku mutwe ahagana inyuma ku buryo byamuteye guhungabana.

Munyaneza aganira na IGIHE yavuze ko abantu babateye yabashije kubonamo umwe wambaye impuzankano ya gisirikare ku gice cyo hejuru afite n’imbunda.

Yagize ati “Hari nka saa sita z’ijoro nibwo numvise imbunda ariko nkumva n’ibindi biturika. Nyuma gato imbunda zabaye nkiziceceka nabyutse njya hanze mbona umuriro, ndebye mbona ni imodoka ya Gitifu iri gushya kuko duturanye, nabonye umuriro uri no gufata inzu abamo kuko byegeranye. Ubwo nahise mbyutsa abaturanyi dutangira gushaka amazi n’ibitaka kugira ngo tuzimye uwo muriro”.

Munyaneza akomeza agira ati “Ubwo umuntu yampamagaye kuri telefone tukivugana mbona umuntu angeze iruhande afite imbunda, hejuru yambaye umwenda wa gisirikare ariko hasi yambaye inkweto za bote n’ipantalo isanzwe. Arambaza ngo ni wowe gitifu, nti oya, ahita anyaka telefone ndayimuha, anyaka n’indi nayo ndayimuha arangije arambwira ngo ‘kimbia’ (iruka) ubwo nahise niruka nsubira mu rugo. Hagati yanjye nawe hajemo umwanya nahise numva andashe ku kibero ankubita n’irindi sasu ku rutugu nikubita hasi”.

Munyaneza Fidèle yavuze ko abaturage bari kumwe nawe birukanse bakwira imishwaro noneho wa muntu amaze kumurasa azana n’undi batangira kumukubita imigeri.

Ababateye bavugaga ikinyarwanda

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle, avuga ko ababagabyeho igitero yabumvise bavugana mu kinyarwanda.

Ati “Mbona bangezeho ari babiri bankubita imigeri, umwe aravuga ngo ‘murangize’ undi ati ‘reka uyu byarangiye’; Bavugaga ikinyarwanda. Bahise bazamuka bageze nko muri metero 200 numva barongeye bararashe”.

Munyaneza ngo yakomeje kugaragurika aho atabaza hashize iminota irenga 40 yumva abo bagizi ba nabi bari kurasira kure berekeza ku ishyamba rya rya Parike y’Igihugu ya Nyungwe.

Nyuma yaho abaturage n’ubuyobozi batabaye bajyana abakomeretse kwa muganga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yageze kuri CHUB asura abakomeretse arabahumuriza. Nyuma yaho yahise yerekeza mu Murenge wa Nyabimata aho ubwo bugizi bwa nabi bwabereye.

Inkuru bifitanye isano: Nyaruguru: Abaturage babiri bishwe barashwe, batandatu barakomereka n’imodoka ya gitifu iratwikwa

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo bwahumurije abaturage bagizweho ingaruka n'iki gitero
Berekwa inyandiko zo kwa muganga zigaragaza uko aba baturage bakomeretse
Guverineri Mureshyankwano yihanganishije abagizweho ingaruka n'iki gitero barwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, ari kuvurirwa mu bitaro bya CHUB
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle nawe ari kuvurirwa muri CHUB

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza