Ubuhamya bw’umugore wagiye gushaka akazi muri Koweït agakoreshwa ubucakara

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Ni umugore w’imyaka 41 utuye mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, uvuga ko yagurishijwe muri Koweït agakoreshwa imirimo y’ubucakara.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 19 y’amavuko, yatangarije IGIHE ko atazibagirwa ubuzima bubi yanyuzemo muri Koweït.

Avuga ko yagiye muri Koweït azi ko asezeye ku bukene kuko yari yijejwe kujya ahembwa amadolari 400 ku kwezi ariko aza gutungurwa n’uburyo yaje gukoreshwa imirimo y’ubucakara yaje no kamuviramo kurwara ibihaha n’urutirigongo.

Imibereho no gushaka gukira vuba nibyo byatumye ajya muri Koweit

Hari umugabo bari baziranye wamubwiye ko muri Koweït hari akazi keza, ko hari n’abandi bantu yohereje bakaba babayeho neza. Uyu mugore avuga ko bitewe n’ubuzima yari abayemo irari ry’iby’isi ryatumye atangira gushakisha uko yagera muri Koweït .

Ngo uwamurangiye akazi yamubwiye ko agomba kuva mu Rwanda nta we abibwiye kandi nta n’inzego za Leta zikwiye kubimenya uretse ababyeyi.

Ngo yavuye mu Rwanda n’imodoka ya Simba Coach imugeza muri Uganda ahita yerekeza muri Kenya aba ariho afatira indenge yamugejeje muri Ethiopie. Ageze muri Ethiopie niho yategeye indege yamugejeje muri Koweït.

Yagize ati “Batangira bashakisha nk’umuntu ukuzi, azi imibereho ubayeho, niba ufite akazi cyangwa utagafite. Iyo wa muntu akuzi araza akakubwira ko yabonye umuntu ukurangira akazi, akakubwira ko na we hari uwo yoherejeyo kandi bazaguhemba amadolari 400 ndetse ibyangombwa byose ari bo babikurihira.”

Avuga ko abo bantu bamwumvishaga ko azakora mu nzu z’ubucuruzi (Supermarket) cyangwa akajya kurera impfubyi.

Yavuze mu Rwanda yijyanye kuko ibyangombwa yari yamaze kubibona ariko akagendera ku mabwiriza yose yabaga yahawe n’uwamugurishije.

Yakomeje agira ati “ Iyo umaze kurira bus akubwira ko utari bwerekane pasiporo ku mupaka ahubwo uri bwerekane indangamuntu ndetse bakubaza aho ugiyeho ukababwira ko ugiye muri Uganda gusura umuryango ariko aba yavuganye n’uwo muri Kenya kuko bakugurisha mu byiciro bigera kuri bitanu, noneho wagera ku mupaka ukavuga ibyo aba yakubwiye.”

Uyu mubyeyi ahamya ko ubwo yageraga muri Kenya yajyanywe mu cyumba agasangamo abandi bakobwa benshi bose bari bajyanywe gucuruzwa muri Koweït.

Akigera muri iyo nzu ngo yahise yamburwa icyangombwa cy’inzira bacyohereza muri Koweït bakimugarurira nyuma y’iminsi itatu cyatewemo visa ndetse umugabo wari ubashinzwe ahita amubwira ko mu gitondo ari bufate indege.

Muri Koweit yahawe akazi ko gukoropa inzu y’igorofa eshatu

Uyu mubyeyi avuga ko iyo ukigera muri Koweït abapolisi bahita bagufata bakakujyana mu kumba kabugenewe kaba karimo abakozi baturutse mu bihugu bitandukanye baje gukorera muri icyo gihugu noneho ugategereza ko uwakuguze aza kugutwara.

Yemeza ko uba yakuguze atari we uza kugutwara ahubwo nawe aza kuguha undi akakubwira ko ari we mukoresha wawe.

Amaze kugera ku mukoresha we yahawe akazi ko kujya akoropa inzu y’amagorofa atatu wenyine.

Ati “Nkanjye inzu nakoreragamo yari amagorofa atatu. Narakoze ukwezi kwa mbere birananira kuko narayikoropaga yose nkanarera abana batandatu kandi inzu imwe yaho iba ifite ubwiherero bubiri.”

Yaje kubwira umukoresha we ko ako kazi atagashobora amubwira ko ibyo adakwiye kubimubwira kuko yamutanzeho amadolari ibihumbi bibiri ndetse anamwishyurira itike y’indege.

Yahise amusaba ko yamusubiza kuri ambasade kuko yari amaze kurwara ibihaha n’urutirigongo kugira ngo agaruke mu Rwanda arabyanga.

Umukoresha we yari agiye kumufata ku ngufu

Ubwo yari amaze igihe gito akorera abo barabu, umukoresha we yamusanze mu cyumba ashaka no kumufata ku ngufu ubwo umugore we yari yagiye ku kazi.

Ati “Yaje kumbera nk’ibigeragezo umugore we adahari aza kunsanga mu cyumba. Yashakaga kunkoresha imibonano mpuzabitsina kandi mu barabu iyo umugore aje agasanga ari uko byagenze ntampuwe bagira aragufata akakubika muri firigo."

Ku bw’amahirwe, umwana w’umukobwa w’uwo mwarabu yahise akanguka umugambi wo gufata ku ngufu uyu mugore upfuba utyo.

Yahise asaba uwo mwarabu kumugeza kuri ambasade ngo asubizwe mu Rwanda undi ahita abyemera ngo ibyabaye ataza kubibwira umugore we.

Aho kumujyana kuri ambasade, ngo yagejejwe kuri polisi nayo imujyana muri gereza, akeka ko ubuzima bwe noneho burangiye.

Leta y’u Rwanda yarahagobotse

Muri ubwo buzima bwose uyu mugore yari afite telefone yakoreshaga mu ibanga. Akiri kuri wa mukoresha hari ubwo yigeze guhamagara umugabo umwe utuye mu Kiyovu i Kigali, amutekerereza uko abayeho undi amusezeranya kumufasha.

Mu gihe yari muri gereza we n’abandi banyarwanda batandatu bari bahazanye, bagiye kumva bumva barabahamagaye bababwira ko hari abantu babashaka, bagiye basanga ni Leta y’u Rwanda yabohereje.

Ngo uko bari abanyarwanda batandatu bahise bishima cyane ndetse bamwe mu bo bari bafunganywe batangira kwibaza igihugu cyita ku baturage bacyo bene ako kageni.

Agira inama urubyiruko by’umwihariko yo kudashidukira ibyo batazi. Ati “Baratubwira ngo amagara aruta amagana, wirukira byinshi na bike wari ufite ukabibura kandi byinshi byotsa amatama kuko nanjye ibyo nagiye gushaka si byo nabonye, ahubwo nagaruye umubiri utuzuye.”

Yasoje avuga ko cyiza mu Rwanda bahise bihutira kumuvura ndetse banamwizeza ko imiti yose isabwa kugira ngo akire izishyurwa nta kiguzi aboneraho gushima leta y’u Rwanda bitewe n’uburyo yita ku baturage bayo.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubuganzacyaha, Col Ruhunga Jeannot yavuze ko uyu mugore ari umwe mu bantu 18 b’igitsinagore baherutse gutabarwa aho bari baragiye gukoreshwa ubucakara hirya no hino.

Mu 2017, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye amadosiye 47 y’ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu, mu 2018 hakirwa ibirego 49 naho uyu mwaka nta dosiye nk’iyo irakirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza