Ubuhamya: Ku myaka irindwi, Se yajyaga kwica Abatutsi amufashe ukuboko (Video)

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yasanze Butera Muhamed afite imyaka irindwi y’amavuko. Muri icyo gihe Se yamufataga akaboko bakajyana aho yajyaga kwica Abatutsi.

Ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni amahano ndengakamere, uwavuga ko ababyeyi bamwe bari bahindutse inyamaswa ntiyaba abeshye dore ko hari abataratinyaga no gukaraba amaraso abana bibyariye babareba, bamwe bikaba byarabaviriyemo inzozi barota amanywa n’ijoro.

Twaganiriye na Butera Muhamed w’imyaka 32 y’amavuko mwene Bisanakayongwe Evariste, ukomoka mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama. Jenoside yabaye afite imyaka irindwi y’amavuko.

Butera avuga ko Se yishe Abatutsi atazi umubare, harimo n’abo yishe amureba imbonakubone, dore ko babaga bajyanye kuko mukase yangaga ko basigarana mu rugo, akamuhatira gukurikira Se wari usanzwe akora akazi k’ubucuruzi aho yabaga agiye kwica.

IGIHE: Ni iyihe myitwarire wibuka kuri Papa wawe muri Jenoside?

Butera: Papa yavaga ku Mugina aho twari dutuye akajya kwica Abatutsi no gusahura imitungo yabo i Ntarama aho dukomoka, ntihari kure cyane kuko ni igishanga cya Nyabarongo cyadutandukanyaga gusa.

Mukadata yarambwiraga ngo ninkurikire Data, nawe akamfata akaboko tukajyana.

IGIHE: Uvuze ko Papa wawe yajyaga kwica Abatutsi. Hari abo wabonye n’amaso yawe yica?

Butera: Namubonye n’amaso yanjye atema abantu bo mu muryango wa kwa Rukamba hariya i Ntarama, sinzi amazina yabo. Yabishe abatemye n’umuhoro. Ndibuka kandi ko Papa yajyaga mu bitero ari kumwe n’abandi bantu benshi, bagendaga bavuza amafirimbi, bahonda amabati ngo barebe ko hari uwihishe avumbuke bamwice. Bagendaga bavuga ko umututsi ari umwanzi wabo.

IGIHE: Nubwo wari ukiri umwana, umaze kubona Papa wawe yishe abantu wumvise umeze ute muri wowe?

Butera: Numvaga ngize ubwoba cyane, numva ndamutinye ntinya kumwegera na nyuma yaho nahoranaga ubwoba bwinshi.

Ndibuka kandi ko iyo yatahaga avuye kwica yabaga yasahuye inka, nta jambo yavugaga yahitiraga mu kabari akajya kunywa inzoga. Hari n’igihe namubajije ngo agiye he arankubita ngo sinzongere no kumukurikira.

IGIHE: Papa wawe ubu aba he?

Butera: Papa yarapfuye.

IGIHE: Ibyo Papa wawe yakoze hari ingaruka byakugizeho?

Butera: Jenoside ikirangira nabonaga abacitse ku icumu ngahunga simbegere, ku ishuri simbibonemo kuko nabaga mfite ubwoba ko bazanziza ibyo data yakoze. Nta nubwo najyaga negera abandi bana tungana ngo dukine, nahoraga nigunze.

Naje kujya mu Muryango witwa “Hope and Peace Foundation” uhuriwemo n’abana bacitse ku icumu, abafite ababyeyi bagize uruhare muri jenoside hamwe n’abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe, bampa amahugurwa ngenda mpindura imyumvire buhoro buhoro kugeza ubwo nkize burundu ntangira gutanga ubuhamya.

IGIHE: Iyo utanze ubuhamya nk’ubu abo mu muryango wa So babyakira bate?

Butera: Ngitangira gutanga ubu buhamya, abo mu muryango wanjye ntabwo twari tubanye neza hari n’igihe cyageze baranyirukana mu rugo. Nyuma baje kundeka ndagaruka.

Ngitangira gutanga ubuhamya bavugaga ko narozwe, bakavuga ngo ibyo ndimo bizangeza kuki? Nkababwira ko ibyo ndimo bimfasha kwiyubaka kandi ko ari ukubaka umuryango nyarwanda hamwe n’urubyiruko bagenzi banjye duhuje amateka.

IGIHE: Papa wawe iyo aza kuba akiriho ni iki wamubwira?

Butera: Papa abaye akiriho namubwira ko yahemutse. Abantu basangiraga, bagabiranaga ibyo yakoze ntiyari akwiye kubikora. Iyo Gacaca iba akiriho njye nari kumushinja.

IGIHE: Gira ubutumwa uha bagenzi bawe bavuka mu miryango yagize uruhare muri jenoside

Butera: Ubutumwa nabaha ni uko abafite ubuhamya nk’ubwanjye badakwiye kubwihererana, bakwiye kubivuga, kandi bajye begera imiryango yigisha ubumwe n’ubwiyunge ibafashe kwiyubaka. Ibyabaye mu Rwanda nta munyamahanga wabigizemo uruhare ni twe ubwacu, niyo mpamvu rero tugomba kuvugisha ukuri.

Umuryango “Hope and Peace Foundation” ugira uruhare mu gushishikariza abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi bituma bamwe mu bavuka mu miryango y’abakoze Jenoside batanga ubuhamya bakanamagana ibyo abo bafitanye isano bakoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza